Kuri uyu wa 16 Kamena 2023 i Kinshasa , Lt Gen Chritian Tshiwewe Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) ,yavuze ijambo risa n’iriteguza intambara ku mutwe wa M23.
Imbere y’imbaga y’abasirikare benshi barimo n’Abayobozi bakuru ba Etat Major ya FARDC, Lt Gen Christian Tshiwewe yavuze ko muri ibi bihe DR Congo iri mu ntambara mu gice cy’Uburasirazuba, yashojweho n’ibihugu bituranyi mu buryo yavuze ko budakwiye .
Yakomeje avuga muri ako gace k’Uburasirazuba , hari abasirikare benshi ba FARDC bemeye kwitangira DR congo no kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse ko biteguye neza guhangana n’umwanzi ,n’ubwo hashize igihe hari agahenge k’imirwano.
Lt Gen Tshiwewe ,yahise aca amarenga ko FARDC iri kwitegura kugaba ibitero bikomeye kuri M23 mbere y’uko uyu mutwe ubigaba kuri FARC .
Ati:”Muri iki gihe turi mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cyacu twashojweho n’ibihugu bituranyi mu buryo budakwiye . Ntabwo FARDC tuzahora turwana intambara zo gukumira umwanzi , ahubwo tugiye gutangira natwe kujya dutera umwanzi tumusanga iwe no mu birindiro bye kuko tumaze kurambirwa.”
Nyuma y’ijambo rya Lt Gen Christian Tshiwewe, benshi bahise bemeza ko nta kindi yashakaga gusobanura, atari umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC mu burasirazuba bwa DR Congo ho muri kivu y’Amajyaruguru .
Lt Gen Tshiwewe kandi, yibukije Ibasirikare ba FARDC inshingano zabo arizo kurinda ubusugire bwa DR Congo n’umutekano w’Abaturage .
K’urundi ruhande ariko, Umugaba mukuru w’ingabo za DR Congo, yagaragaje impungege zituruka ku myitawire y’Abasirikare ba FARDC ayoboye , aho yavuze ko harimo abagambanyi benshi n’abandi batagira ikinyabupfura kiranga umusirikare w’umwuga.
Yabasaba kwisubiraho ,ngo kuko intambara bahanganyemo n’umwanzi mu burasirazuba , kuyitsinda bisaba Umusirakare ufite ikinyabupfura kandi utarangwa no kugambanaira igihugu cye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com