Urupfu rw’umugore utwite wishwe abazwe aterurwamo umwana n’abarwanyi ba RUDI URUNANA rwateje impagarara
Ejo bundi kuwa kane taliki ya 16 Mutarama samunane nibwo abaturage bagiye guhinga mu ntoki z’ahitwa I Kinyandonyi ,muri Gurupoma ya Binza,Zone ya Rucuro basanze umurambo w’umugore n’uruhinja murambitswe hejuru bose bapfuye,uyu mugore akaba yari atwite inda y’amezi arindwi.
Biravugwa ko uyu mugore yari uwo mu muryango w’umugabo ukora mu kigo gishinzwe ubutasi bwa gisivili muri RDC cyitwa ANR,uyu mugabo inyeshyamba za RUD URUNANA zikaba zaramwicanye n’abavandimwe be icyenda.
Iki gikorwa cy’iterabwoba kandi cyahamijwe n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Binza jutashatse ko tumuvuga amazina k’ubwumutekano we, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com,yagize ati:dukomeje gutabaza ingabo z’igihugu cyacu FARDC ngo badukize inyeshyamba za RUD URUNANA ejo bundi nibwo twatewe n’uwitwa Ajida Yasolo ari hamwe n’abarwanyi be ba RUD URUNANA batwishemo abaturage icyenda,gusa umurambo w’uyumugore n’umwana yari atwite tubimenye mu kanya,gusa birenze ibikorwa by’ikiremwamuntu kandi amateka azabibaza.
Uyu muyobozi Yakomeje asaba ubutabera yaba ubwa Kongo n’ubutabera mpuzamahanga ICC gutangira amaperereza ku nfu zirikubera muri Binza,avuga ko birenze kandi ko ntaho bitaniyen’ibiri kubera Beni,ati:mudutabare twabaye ibiryo by’amasasu,amafuni n’imihoro y’abarwanyi ba RUDI URUNANA.
Umutwe wa RUDI URUNANA ufite amabariyeri na poste ahantu hatandukanye atangirwaho imisoro n’abaturage ndetse akaba ari yo ategurirwaho ibikorwa by’ubwicanyi,dore ko uyu mutwe udahwema kwica abaturage bo muri Rucuro ubahora ko baba batanze amakuru muri FARDC ari nacyo abagize uyu muryango w’uyu mugabo wakoraga muri ANR bazize.
Mwizerwa Ally