DRC:Umukuru w’inyeshyamba za FDLR FOCA Gen.Omega yakomerekeye mu mirwano
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo RDC aravugako Gen.Ntawunguka Pacifique uzwiku mazina ya Gen.Omega yakomerekeye bikabije mu mirwano ibahanganishije na FARDC ubwo inyeshyamba yari ayoboye zagabye igitero mu ishyamba rya Pariki ya Virunga mu gace k’urutare rwa Nyamuragira bakunze kwita Parisi.
Ibitwaro biremereye byatangiye kunvikana uyu munsi mu ma sayine z’amanwa ubwo inyeshyamba za FDLR FOCA ziyobowe na Gen.Omega wasimbuye Nyakwigendera Mudacumura Syvestre wishwe na FARDC mu waka usize,yageragezaga kwisubiza icyahoze ari ibirindiro bye bita Buvac biri ahitwa iParis,uko kurasana gukomeye biravugwa ko FARDC yakomerekeje abasilikare babiri,ku ruhande rwa FDLR batakaje abarwanyi 6 naho Gen.Omega akomereka ku kaguru,izi nyeshyamba zikaba zahise zihunga zerekeza mu ishyamba rya Kiwanja,nkuko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Tongo,Zone ya Rucuro utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu uri iRucuru.
Hasize ukwezi ingabo za Rd Congo zitangije ibitero byo guhiga imitwe y’abarwanyi ba FDLR,RUD URUNANA na FPP imitwe y’abarwanyi bafite inkomoko mu Rwanda kugeza ubu bamwe mu barwanyi ba FDLR,bakaba bamaze kwamburwa ibirindiro by’ifatizo benshi bakaba bari guhungira mu gace ka Gurupoma ya Binza,bakaboneza berekeza muri Uganda aho benshi bahita baturiza mu nkambi ya Cyaka na Rwamanjwa ,hagati aho amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko iyi mitwe y’abanyarwanda yose irikwikusanyiriza muri Pariki ya Rwindi ihuriweho na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega ni muntu ki?
Ni amakuru yamenyekanye ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ku wa 17 Nzeri 2019 zimusanze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe muri Rutshuru.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we wari umugaba w’ingabo (Etat Major) wa FDLR, akaba yatoranyijwe n’abandi basirikare bakuru kugira ngo abe ayobora by’agateganyo igisirikare cy’uyu mutwe ubu uri mu bibazo bitoroshye.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.
Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.
Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.
Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.
Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.
Habumugisha Vincent