Ibirindiro bikuru bya FDLR byakorerwagamo imyitozo ya Gisilikare n’icengezamatwara byigaruwiwe n’umutwe w’Aba Mai Mai NDC Nduma
Ubwo hari mu rukerera taliki ya 25 Mata nibwo Inyeshyamba zibogamiye ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo NDC Nduma zateye ibirindiro bya FDLR biri ahitwa I Kirama muri Gurupoma ya Kirama, Teritware ya Rutshuru.
Ukurasana kwatangiye mu ma saa tatu za mugitondo,ubwo izi nyeshyamba za NDC Nduma zakozanyijeho n’abarwanyi ba FDLR bari barinze Perezida wa FDLR Gen Byiringiro Victor wari umaze igihe gito ahahungiye ,ubwo yirukanwaga I Kazaroho.
Muri iyi mirwano abarwanyi ba FDLR batakaje abarwanyi 14 harimo n’Umujyanama muri Perezidansi ya FDLR witwa Mika abandi 19 bafashwe mpiri, muri iyi mirwano kandi Gen.Byiringiro yabashije kongera kubanyura mu myanya y’intoki akaba yahunze yerekeza i Rusamambo, izi nyeshyamba kandi zabashije kubohora abaturage 45 izi nyeshyamba zari zaragize bugwate.
Ese FDLR gutakaza Kirama bivuze iki?
Kuri FDLR gutakaza Kirama bisobanuye ikintu kinini, hari hashize imyaka igera mu icumi ihafite ishuri ritegura aba Su-zofisiye(ESO) n’ishuri rikuru rya gisilikare ESM byayoborwaga na Gen.Matovu uvuka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi.
I Kirama kandi Inyeshyamba za FDLR zari zarahinze amasambu afite ubuso bwa 4000 hegitare iyi mirima yahingwagamo ibigori n’ibishyimbo ku buryo bimwe byagemurwaga mu mujyi wa Goma.
I Kirama kandi niho hateganyirizwaga kwimurirwa Perezidanse ya FDLR akaba ari naho hari ibiro bikuru bya Radio Umucunguzi n’Intabaza.com, ibitangazamakuru bya FDLR, hakiyongeraho n’ishami rishinzwe abari n’abategarugori AFERWAR bibumbiye mu barwanashyaka ba FDLR. Ibi byose bikaba byerekana ko uyu mutwe watakaje ikintu gikomeye haba ku bukungu, ibiribwa ndetse n’ubukangurambaga bw’uyu mutwe.
Yaba ku ruhande rwa FDLR cyangwa NDC Nduma ntawe uremeza aya makuru cyangwa ngo ayahakane gusa abaturage bo mu gace ka Kirama biboneye inyeshyamba za NDC NDUMA ziyobowe na Col.Gido zigarurira aka gace ndetse n’ibirindiro byose bya FDLR biratwikwa.
Mwizerwa Ally