amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,muri Zone ya Rucuro,Gurupoma ya Binza,Lokarite ya Katwiguro hafi n’umupaka uhuza Congo na Uganda,aravuga ko Umuyobozi wa Lokarite ya Katwiguro Bwana Shabani MaNu yaraye yishwe mu ijoro ryakeye nkuko bitanganzwa n’Umuyobozi wa Sosiyete sivile yo muri ako gace Bwana Aime Mukanda Mbusa.
urupfu rw’uyu mugabo rwateye kwibaza impamvu izi nyeshyamba za FPP zatangiye kwica abaturage ndetse bikaba byageze no mubayobozi b’inzego z’ibanze.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri iBinza yagiranye n’umwe mu bayobozi sivile yagize ati:turasaba Leta ya Congo n’ingabo za FARDC kudutabara bakazana amahoro muri aka gace izi nyeshyamba za FPP zikirukanwa zigacyurwa iwabo.
Twabibutsako inyeshyamba za FPP zigizwe n’igice kiyomoye kuri FDLR ahagana mu mwaka wa 2006,bitewe no kwigumura kwa Cpl Musuhuke Sangano Soki wari umaze gushwana na Gen.Mudacumura Silivestre uherutse kwicwa,ahita ashinga uyu mutwe wahise yiha ipeti rya Majoro,anarawiyitirira ku izina rya Mai Mai Soki,taliki ya 09 Nyakanga 2013,nibwo Majoro Sangano Musuhuke uzwi nka Majoro Soki yiciwe mu mirwano yahuje inyeshyamba ze n’umutwe wa M23,nkuko byaje kwemezwa n’uwari Umuvugizi wa M23 Col kazarama.
Muri icyo gihe Majoro Sangano yasimbuwe n’uwari umwungirije Liyetona Dani Simplice wahise wiha ipeti rya Koloneri,ahita asaba Umunyapolitiki Gen Mupenzi Jean de la Paix nawe wahise yiha ipeti rya Jenerali Mai Mai Soki ihinduka FPP/ABAJYARUGAMBA Umuvugizi wayo aba Kapiteni Mayanga.
Uyu mutwe ukaba ukorera mu bice bya Binza,Busanza kugeza hafi y’ikiyaga cya Lac Edouard utunzwe no gusahura no gushimuta abaturage,n’abakerarugendo ukanga inguranwa y’amafaranga kimwe cya kabiri cy’abawugize n’abakongomani bikaba bikekwa ko uyu Muyobozi wa Katwiguro yaba atarubahirije itegeko ryo gutangira imisanzu abaturage ayoboye nkuko abandi babigenza bayoboye aho FPP ikorera.
Mwizerwa Ally