Umuyobozi w’inyeshyamba za Rai Mutomboki zirwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishyikirije MONUSCO.
Ikinyamakuru Actualite.cd cyatangaje ko uyu Mukuru w’abarwanyi yishyikirije MONUSCO ari hamwe n’abarwanyi 33 Bose hamwe bafite imbunda zigera kuri 25 z’amoko atandukanye.
Amakuru ya MONUSCO akomeza avuga ko izi nyeshyamba zishyikirije Ingabo za MONUSCO zikorera mu gace ka Mayimingi. Izi ngabo ngo zarwaniraga mu duce twa Walungu na Shabunda two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abakurikiranira hafi ibibazo bya Congo bavuga ko uku kurambika intwaro k’uyu mutwe kuje gusa n’amaburakindi kuko n’ubundi uyu mutwe abarwabyi bawo bamaze kuwushiraho.
Hashize igihe kinini Perezida Tshisekedi atangije igikorwa cyiswe DDRC kigamije gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.