Muri Ukraine indege yo mu bwoko bwa Drone, imwe mu ndege zitagira abadereva z’iki gihugu yarasiwe mu kirere cy’umurwa mukuru Kyiv nyuma yo kunanirwa kugenzura iki kirere kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga.
Ibi byabaye nyuma y’uko Ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Gicurasi, habaye guturika kw’ibisasu mu minota 15 kugeza kuri 20 ubwo intwaro zishinzwe ubwirinzi bwo mu kirere zageragezaga kurasa iyo drone mu gace kari hafi y’ibiro bya perezida.
Amakuru dukesha BBC ngo umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu biro bya perezida, Andriy Yermak, yabanje kuvuga ko ari drone y’umwanzi yarashwe.
Ariko ingabo zirwanira mu kirere zaje kwemeza ko ari iya Ukraine kandi yasenywe kugira ngo birinde ko haba ibintu bitateguwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’izi ngabo, zatangaje iyi ndege yo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 UAV ikorerwa muri Turkiya yataye control ahagana mu ma saa 20h00 (17h00 GMT) mu karere ka Kyiv, mu gihe yari imaze kugurutswa nk’uko byari biteganijwe.
Itangazo rikomeza rivuga ko hafashwe icyemezo cyo kuyirasa kubera ko indege itagira abapilote itabasha kugenzurwa mu kirere cy’umurwa mukuru bishobora guteza ingaruka zitari nziza.
Ubuvugizi bwa gisirikare bwatangaje ko nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iki gikorwa cyangwa se ngo ahasige ubuzima.