Ku wa 04 Kanama 2022 impuguguke z’Umuryango w’Abibumbye zashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ndetse zinemeza ko zishingiye ku bimenyetso zifite hari ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya gufasha M23 kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Rutshuru no ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
U Rwanda rucyumva iyo nkuru rwakubiswe n’inkuba ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu kiganiro yagiranye na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yavuze ko raporo yakozwe n’impuguke za UN yuje kubogamira kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirengagije u Rwanda.
Dr Biruta avuga ko bitumvikana ukuntu izi Drones zakoreshejwe n’izi mpuguke mu gukusanya aya makuru zabonye abasirikare gusa, ariko ntizibone n’igisigazwa na kimwe cy’ibisasu byarashwe na FARDC inshuro 3 zose ku butaka bw’u Rwanda.
Ku bwa Dr Biruta, izi mpuguke zakabaye zarafashe impande zombi, ndetse ngo byaba ngombwa zikareba ibindi bibazo bikomeye, nk’imikoranire ya FDLR na FARDC, ibibazo byatejwe n’imvugo z’urwango zikoreshwa n’abayobozi muri Leta ya Kinshasa n’ibindi bikomeye kurusha kwirirwa bashinja u Rwanda ibirego bitagira ibimenyetso.
Leta ya DRCongo na yo yakunze kumvikana ishinja u Rwanda gufasha M23 Ariko ikirengangiza ko igisirikare cyayo gikorana na FDLR umutwe ugamije guhungabanyabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu gihe Impuguke za ONU zishinja RDF kurwana ku ruhande rwa M23 mu bitero bya Canzu, Runyoni, Kibumba, Bunagana, ikigo cya gisirikare cya Rumangabo n’ahandi, zirengangije ko muri ibyo bitero bya, M23 harimo n’abarwanyi ba FDLR barwana ku ruhande rwa FARDC ndetse akaba ari bo bahawe kurinda icyo kigo.
Ubwo imirwano ya M23 yasaga n’irimbanyij, ingabo za DRCongo zarashe ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Musanze ariko ntabwo impugucye za UN zigeze zishishikazwa n’umutekano w’u Rwanda.
Hari ibimenyetso byinshi byatanzwe n’u Rwanda bigaragaza uburyo FARDC iri gukorana na FDLR.
Ibi kandi byigeze kugarukwaho na Perezida Tshisekedi ubwo yari mu nama n’abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano muri Gicurasi 2022 i Kinshasa avuga ko bidakwiye ko FARDC ikorana n’indi mitwe y’inyeshyamba mu kurwanya undi mutwe w’Inyeshyamba.
Ni Nyuma yaho Gen Cirumwami wari ukuriye ubutasi muri operasiyo Sokola asabiye FDLR n’indi mitwe itandatu kwifatanya na FARDC bagakora batayo sipesiyale kugira ngo bafatanye kurwanya M23.
Ahakomeje gutera amakenga ni uburyo izi nzobere za UN na Leta ya DRCongo bakomeza gushinja u Rwanda gufasha M23 ariko ikiazo cya DRCongo cyo gukorana na FDLR kikamera nk’ikirengagijwe mu gihe uyu mutwe uri ku isonga mu guteza amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRCongo imyaka ikaba ibaye 28 yose.
Umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda umaze imyaka myinshi ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ukaba warakunze gukorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu uko ubutegetsi bwagiye busimburana ibintu byakomeje gutuma u Rwanda ruhahoza ijisho.
Si ubwa mbere ibibazo biterwa n’umutwe wa FDLR byirengagizwa kuko no mu 2013 ingabo z’Ibihugu zihuriweho zifatanyje na FARDC na MONUSCO zarwanyije M23 zivuga ko zirakurikizaho FDLR ariko nyuma yo guhashya M23 ziterera agati mu ryinyo ntizagira icyo zikora kuri FDLR nkuko zari zabyemeje.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko mu gihe imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu birebwa n’iki kibazo bizakomeza gushinja u Rwanda gufasha M23 ariko bakirengagiza Leta ya DRCongo ikorana na FDLR bizagorana cyane kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.
DRCongo ihangayikishijwe cyane na M23 ariko n’u Rwanda rutewe impungenge n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ukaba n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kuko hari n’ibitero mu bihe bitandukanye wagabye ku butaka bw’u Rwanda warangiza ugasubira mu birindiro byayo biherereye muri Kivu y’Amajyaruguru ariko Leta ya DRCongo ntigire icyo ibikoraho.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM
Drone ntabwo zabonye FDLR kuko ntayihari. Nicyo cyiza cya drone cyangwa Camera. Ntabwo bifotora ibyo bitareba.