Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku Munsi w’Ejo tariki ya 22 Kanama 2022 abazwa ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo yatangaje ko guverinoma ya DRCongo ifite ubundi buryo izakoresha kugirango ibashe guhashya M23 no kuyaka uduce yamaze kwigarurira harimo n’Umujyi wa Bunagana.
Minisitiri Muyaya yakomeje avuga ko Leta ya DR Congo itegereje, gahunda zashyizweho n’ibihugu byakarere no kureba umusaruro uzava mu biganiro bya Nairobi na Luanda ariko mu gihe byananirana bagakoresha ubundi buryo Leta yateganyije kugirango ibashe kwambura M23 umujyi wa Bunagana n’utundi duce yigaruriye ariko yirinda gutangaza byeruye ubwo buryo ubwaribwo.
Yagize ati:” Haracyari gahunda zatangijwe n’Akarere kandi twizeye ko zishobora gutanga umusaruro mu gihe cya vuba . Hari ibiganiro bya Nairobi na Luanda nabyo twizeye ko bishobora kuzatanga umusaruro. Ariko mu gihe bidakunze hari ubundi buryo twibitseho kandi tuzi neza ikiguzi bizadusaba tukabasha kwambura M23 Bunagana.”
Patrick Muyaya atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 umaze amezi arenga abiri warigaruriye umujyi wa Bunagana n’utundi duce tugize teritwari ya Rutshuru turimo Tshanzu,Runyoni, Kibumba n’ahandi. Ingabo za FARDC zikaba zimaze iminsi zigerageza kwisubiza utwo duce ariko M23 ikomeza kuzibera ibamba byatumye abanyapolitiki benshi batavugarumwe n’ubutegetsi banenga ubushobozi bwa Guverinoma ya Pereida Tshisekedi n’ingabo za Leta FARDC.
HATEGEKIMANA Claude
RWANDATRIBUNE.COM
ubundi se iyo urwana ugire plan zingahe? ugomba kugira nyinshi ariko ukirinda izagukoraho.
ubanza Plan B ari jenoside. Ariko iyi yo yahita icamo RDC ibice nka 20