Gen Hakizimana Antoine Jeva usigaye avuga ko ariwe Mugaba mukuru w’ingabo za CNRD/FLN umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko uwo bahanganye (RDF) atigeze aborohera na gato.
Gen Jeva akomeza avuga ko RDF yise umwanzi wa FLN, yabashije kubatangatanga hose kugera n’ubwo agera imbere muri FLN byatumye ibikorwa bya CNRD/FLN yaga Operasiyo za gisirikare n’Ibikorwa bya Politiki bindindira.
Yongeyeho ko icyo bari gukora muri iyi minsi, ari ukugerageza kongera kwiyubaka no gusubiza ibintu ku murungo kugirango barebe uko bakongera guhangana na RDF muri uyu mwaka wa 2023.
Yagize ati:” Muri CNRD/FLN umwanzi wacu ariwe RDF ntiyatworoheye na gato. Nti byari byoroshye kuko umwanzi yari yaradutangatanze impande zose, kugera naho agera imbere muri twe agamije kudusenya. Niyo mpamvu ibikorwa bya CNRD/FLN bimaze igihe byaradindiye. Gusa muri iyi minsi twatangiye gusubiza ibintu ku murongo no kongera kwiyuba bundi bushya kuko umwanzi yari yaradushegeshe .”
Gen Jeva, atangaje ibi mu gihe Umutwe wa CNRD/FLN wamaze gucikamo ibice bibiri kubera kurwanira Ubuyobozi hagati ya Lt Gen Habimana Hamada wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FLN na Gen Hakizimana Antoine Jeva wahoze akuriye Operasiyo za gisrikare muri uyu mutwe.
Gen Jeva avuga ko ubu ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za FLN ngo kuko Lt Gen Hamada yirukanywe kuri uwo mwanya, mu gihe abashigikiye Lt Gen Hamada batabikozwa bavuga ko ariwe ukiyoboye Ingabo za CNRD/FLN
Ku geza ubu hari urujijo kuri kuyobora ingabo za FLN muri iyi minsi kuko buri wese avuga ko ariwe Mugaba mukuru w’uyu mutwe.
Jeva, uba mu kahe gace ubundi bwo?
Ndavuga ahantu ufite ibirindiro
Hewa Bora Muri sud Kivu
Byashoboka. Ariko ngo ajya agaragara ni i Burundi. Kuki tuvuga FDRL gusa ntituvuge RUD Urunana n’izi za FLN? P5 yo ubanza yarapfuye kuva Mudasiru yafatwa. Jeva tuzamenye aho yari ari bamugejeje i Kigali cga apfuye. Kimwe muri byo kizaba.