Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elweru yahaye gasopo M23 anayibutsa ko mu gihe UPDF yaba itegetswe na EAC kuyambura uduce yafashe no kuyisubiza inyuma bidashobora kuyitwara amasaha 24 itarabikora.
Ibi Gen Elweru yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yabazwaga aho UPDF ihagaze ku bibazo bya M23 na Guverinoma ya Kinshasa mu nama yamuhuje n’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Kubwa Gen Elweru asanga M23 ikwiriye gusubira inyuma mu birindiro yahozemo, kugirango ibiganiro by’amahoro bikomeze. Yakomeje avuga ko mu gihe ingabo za EAC zahabwa uburenganzira bwo kuyisubiza inyuma ,zabikora mu gihe gito gishoboka.
Yagize ati:”Ingabo za EAC zoherejweyo zigahabwa kuyisubiza inyuma ntibyatwara amasaha 24 , kandi ibi nabo barabizi”
Gen Elweru yabajijwe ku bivugwa ko Uganda yaba ifasha umutwe wa M23, yagize ati:” Uwo waba ari umwanzuro w’Ubwiyahuzi mu gihe turi mu bikorwa bihuriweho n’ingabo zacu (UPDF ) n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byo kurwanya umutwe wa ADF.”
Gen Elweru yashoje avuga ko Uganda ishyigikiye ko ibibazo biri hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa bigomba gukemurwa n’inzira y’ibiganiro mu kurengera ubuzima bw’abasivili.
Ahaa icecekere! ADF ntimumaze umwaka muhanganye nayo! Ubwicanyi bwayo ntibukomeze ntibagiye kumara abanyekongo.
Yego ra!!!
Na Putin Niko yavuze agitangira urugamba kdi ntimumurusha amaboko, harabantu bakunda kuvuga mbere yogukora akenshi abarangwa nizo mvugo zikunze kubatamaza.
Matsiko ndagusuhuje.Ese ubwo ashaka ko babaha kurwanya M23 na ADF iraho yarabananiye, Cyakora kuri Tshisekedi ADF ntabwo ari ikibazo kimwe na ziriya za CODECO zamaze abaturage. Ikibazo ni M23 kandi yo itica abantu. Iki nicyo kikwereka ko abayobozi ba kiriya gihugu, igisirakare na polisi bafite uruhare mu kubaho kw’iriya mitwe uretse M23 kuko yo badakorana nayo. Ninacyo bapfa. Buriya ivaba M23 yari ifite aho iversa agafaranga nibyo barwanira baba barabibonye.
Ariko aba bagabo bagirango intambara irwanwa n’ibikoresho gusa (ibifaru , indenge….) Irwanwa n’impamvu n’umutima naho ibikoresho n’inyongera cyane cyane kuri guerira.
M23 irwanira ukuri, izatsinda rero.
dore uko gisa kirasa nibitekerezo byacyo wowe uramara iminsi mike icyo utazi ni abanyankore wa muginga we