Matata Ponyo umusenateri mu nteko ishinga amategeko ya DRC akaba n’umuyobozi w’ishyaka LGD( Leadership et Gouvernance Pour le Development) yagize icyo avuga ku buyobozi bw’ingabo za DRC mu ntambara bahanganye mo n’umutwe wa M23.
Matata Ponyo wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe wa DRC, yemeza ko igisirkare cya FARDC gifite ibikoresho bya gisirikare bihagije kandi bikomeye k’uburyo cyabasha kurinda ubusugire bwa DRC no gutsinda ku buryo bworoshye umutwe wa M23.
Akomeza avuga ko impamvu iki gisirikare cyananiwe guhagarika umuvuduko wa M23 no kurinda ubusugire bwa DRC, ari uko abayobozi bakuru b’ingabo za FARDC nta bushobozi bafite bwo kuyobora ingabo no gupanga urugamba.
Yasabye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,gushyiraho ubuyobozi bwa gisirikare bushoboye kandi buzi icyo gukora kugirango FARDC ibashe guhangana na M23.
Yagize ati:” Igisirikare cyacu gifite uburyo bwiza kandi bukomeye burimo ibikoresho bya gisirkare bihagije kandi bikomeye k’uburyo cyabasha guhangana na M23 no kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, ariko ubuyobozi b’ingabo bwa FARDC burananiwe kandi buragaragaza intege nke. Ndasaba Guverinoma ya Tshisekedi gukoresha uko ishoboye igashyiraho ubuyobozi bw’ingabo bushoboye cyangwa se igashyira ho uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu by’intambara.”
Matata Ponyo ,atangaje ibi mu gihe umutwe wa M23 uheruka kongera kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ,byatumye ubushobozi bw’ ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23 bukemangwa n’Abanyekongo benshi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Atafadhari wowe uvugishishije ukuri ntabushobozi bafite bwo guhangana na M23
Urugamba ni mumutima kdi ntawo bagira kubatsinsura sibyanone banabyumve. ubagire ninama bareke amagambo igisirikari kizima kirangwa nibanga