Umuyobozi wa Polisi ya Uganda (IGP) Martin Okoth Ochola, yemeje ko abanyamakuru bakubiswe ndetse bakanafatwa nabi aho yemeza ko cyari igikorwa kibafitiye inyungu zitarondoreka.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 cyibanze ku mutekano muri rusange muri iki gihe cy’imyiteguro y’amatora ,Ochola yahamije ko atazigera asaba imbabazi abanyamakuru bakubiswe na polisi aho yemeje ko byari ku nyungu zabo bwite.
Ochola yemeje ko inkoni abanyamakuru bakubiswe zagize uruhare mu kubakiza akaga gakomeye kari kabategereje. Yagize ati: “Iyo tubwiye umunyamakuru, tuti wijya aha naha ukahajya ku gahato kandi ushobora kuhahurira n’akaga tuzagukubita kubw’inyungu zawe bwite .”
Mu minsi ishize abanyamakuru bakorera muri Uganda baherutse gukora urugendo berekeza ku biro bikuru by’igisirikare cya Uganda (UPDF) mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa bakorerwa n’abashinzwe umutekano wa Uganda. Aho mubyo bifuje , basabye ko abashinzwe umutekano babasaba imbabazi k’ubwibikorwa by’urugomo bakorerwa n’abashinzwe umutekano mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi.
Kuri iyi ngingo IGP Ochola yemeje ko nta gusaba imbabazi na rimwe kuzigera kubaho bikozwe na Polisi ya Uganda ahubwo yemeza ko abapolisi biteguye gukomeza gukoresha imbaraga zibakumira kujya ahari akaga. Yagize ati:” Ntabwo tuzasaba imbabazi ariko tuzakomeza kugufasha kutajya ahari akaga ”.
IGP Ochola yakomeje avuga ko abanyamakuru bakoresha imbaraga mu kurwanya abashinzwe umutekano aho avuga ko ari igikorwa kitazigera cyihanganirwa na rimwe. Ati: “Twumvise ibirego bivuga ko umutekano wibasiye itangazamakuru. Ibinyuranye nibyo, itangazamakuru ryibasiye umutekano”
Mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine i Masaka, hari abanyamakuru bakomerekejwe n’inzego z’umutekano zirimo polisi .
Muri abo banyamakuru biganjemo abakorera ibitangazamakuru bishinjwa na Leta Guteza imvururu ku isonga hari Ali Mivule wa NTV, Daniel Lutyaya wa NBS TV, hamwe n’umunyamakuru wa politiki kuri Televiziyo ya Bobi Wine yitwa Ghetto TV ,Ashraf.
Ildephonse Dusabe