Mu burakari bwinshi cyane Urubyiruko rw’ abigaragambya batangaje ko batagifata Perezida William Ruto wa Kenya nk’umuyobozi w’igihugu cyabo bityo bakamusaba kwegura akava ku butegetsi kuko ibyo arimo kubakorera bihabanye cyane n’ibyo yabemereye yiyamamaza.
Babinyujije mu itangazo ryabiyitirira ko bahagarariye uyu mutwe wabigaragambya, aho bamusabye ko yegura bavuga ko bamushinja ko ubuyobozi bwe butigeze butanga umusaruro kandi ko bwaranzwe n’imicungire mibi yateye iki gihugu kudindira mu by’ubukungu na ruswa igatumbagira. Akaba aribyo byabateye kumuburira icyizere.
Iki kibazo cyafashe indi ntera muri iki gihugu, cyateye Perezida Ruto gutangaza ko Leta ya Kenya irimo gutegura kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu gihugu, ngo barebere hamwe uko babishakira umuti.
Si izo nzego ateganya kuganira na zo gusa, ahubwo Ruto yiyemeje kugirana ibiganiro n’abigaragambya ngo bamugeze ho ibyo bamusaba mu mahoro n’ubwo bo batabikozwa.
Iyi myigaragambyo yagaragaje imbaraga, urubyiruko rw’iki gihugu rufite cyane ko Kenya iza mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite urubyiruko rwinshi.
Iyi myigaragambyo yatangiriye ku mbuga nkoranyambaga yagize ingaruka zihambaye muri iki gihugu ku buryo byateye Perezida Ruto guhindura umwanzuro yari yafashe wo kuzamura imisoro y’ibicuruzwa nkenerwa mu gihugu.
Uku kongera imisoro kwari kwashyizweho mu rwego rwo “Gucungura Kenya ikava mu bibazo ifite by’imyenda ndetse no gukomeza gushimangira ubusugire bwayo” nkuko Perezida Ruto yari yabitangaje.
Ibi bikaba byarateye benshi kwibaza uko yaba yemeye guhindura icyo cyemezo akaba agiye gukoresha gahunda yo kwizirika umukanda. Iyi myigaragambyo ikaba imaze kwicirwamo abagera kuri 23, abenshi baraswa na polisi y’iki gihugu.
Bamwe mu batavuga rumwe na Ruto bakomeje kumwita umutegetsi wacishijwe bugufi, Iyi myigaragambyo isigiye abandi bayobozi nka Ruto ubwoba bwinshi kuko ibyabaye bishobora kubera urugero n’ahandi muri Afurika.
NIYOGISUBIZO Cynthia
Rwandatribune.com