Dutewe impungenge n’uburyo M23 ikomeje gukaza ibirindiri byayo muri Rutshuru. Umuyobozi wa Sosiyete sivile .
Nyuma y’Amezi arenga abiri Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana ,bamwe mu banyekongo babogamiye ku ruhande rwa Leta ya DRCongo bakomeje kugaragaza ko M23 irimo gukaza ku buryo bukomeye ibirindiro byayo muri Teritwari ya Rutshuru.
Nyuma y’abandi bayobozi benshi, Jean Claude Babazo Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Rutshuru , yatangaje ko atewe Impungenge n’uburyo umutwe wa M23 ukomeje kwiyubaka no gukaza ibirindiro byayo muri Teritwari ya Rutshuru.
Nk’uko bimaze kumenyerwa mu mvugo z’Abanyapolitiki ba DRCongo Jean Claude Babazo akomeza avuga ko, ibi M23 iri kubifashwamo na Uganda n’u Rwanda .
Yagize ati:”umutwe wa M23 urimo gukaza ibirindiro byayo muri Bunagagana n’utundi duce yigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru kandi uri kubifashwamo na RDF( Rwanda Defense Force) na UPDF( Uganda People Defense Force). Ibi bikomeje kudutera impungenge.”
Yashinje Uganda kuba ikirumirahabiri ,ngo kuko mu majyaruguru ya Rutshuru ifatanya na FADRC kurwanya ADF naho mu majyepfo ikajya gutera inkunga umutwe wa M23 .
U Rwanda na Uganda ariko ntibyasibye gusobanura no kugaragaza ko nta nkunga batera M23, kurundi ruhande u Rwanda rugashinja DRCongo gufasha no gukorana n’Umutwe wa FDLR .
HATEGEKIMANA CLAUDE
Rwandatribune.com