Ibihigu bigize Umuryano w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC), byashyize ahagaragaza zimwe mu ngingo zigomba kubahirwiza, kugirango ingabo z’uyu muryango( EACRF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC zibashe guhoshya imirwano imaze igihe hagati ya FARC na M23 .
Umuryango wa EAC ,uvuga ko hakewe ubufatanye buhuriwe n’ibihugu by’akarere n’impande zose zirebwa n’ikibazo , kugirango imirwano hagati ya FARDC na M23 ihagarare ndetse amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na DRC abashe guhoshya.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye , rivuga ko mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi, M23 igomba gukomeza gahunda yo gusubira inyuma ikava mu bice yigaruriye, k’ubugenzuzi bw’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EACRF) ,ishami rishinzwe ubugenzuzi , MONUSCO , urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka( EJVM), n’abahagarariye guverinoma ya DRC.
Uyu muryango ,wanasabye ko ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyakwitabwaho ,hakarebwa uko zasubira mu gihugu cyazo kandi zizeye umutekano usesuye.
Umuyango wa EAC ,ukomeza uvuga ko gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu mu Burasirazuba bwa DRC ,igomba kwihutishwa no kuyoboka inzira y’ibiganiro kugirango haboneka amahoro arambye.
Umuryango wa EAC kandi ,wanasabye Joao Lourenco Perezida wa Angola umuhuza mu biganiro bya Luanda ,gukoranira hafi na Uhuru Kenyata washizweho n’umuryango wa EAC kuba umuhuza mu biganiro bya Nairobi, mu rwego rwo gusaba impande zirebwa n’ikibazo(DRC& na M23) kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika i Addis Abeba muri Etiyopiya .