Inama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yeteraniye i Nairobi kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 yanzuye ko imitwe yitwaje intwaro yose y’abanyamahanga ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itaha ku bushake yabyanga igafatwa nk’igambiriye inabi ikarwanywa n’ingabo ibihugu byose bihuriyeho.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC; Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC; Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda na Dr Vincent Biruta ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abarimo uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.
Iyi nama kandi yanzuye ko Perezida Tshisekedi wa RDC atumiza inama n’abayobora imitwe yitwara gisirikare y’abanyekongo bakaganira ku gushakira hamwe amahoro arambye muri Congo Kinsha. Biteganijwe ko iyi nama izaba kuwa 22 Mata 2022 i Nairobi muri Kenya.Inama yemeje ko Perezida Tshisekedi azamenyesha bagenzi be ibyavuye muri ibyo biganiro.
Muri Politiki iyi nama yanzuye ko hashingiwe ku byemeranyijweho nyuma y’inama ya mbere y’abakuru b’ibihugu bijyanye no kwihutisha ishyirwaho ry’umutwe w’akarere wafasha mu gukumira, aho bibaye ngombwa, kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro; iyi nama yemeje ishyirwa mu nshingano ryihuse ry’uwo mutwe.”
Hemejwe ko igenamigambi rijyanye ry’uwo mutwe “rihita ritangira”, mu biganiro n’inzego zose bireba zo mu karere.
Inama kandi yasabye imitwe yose y’abanyekongo kwitabira ibiganiro bya Politiki biteganijwe ejo i Nairobi, utazitabira uzafatwa nk’udashaka amahoro urandurwe hifashishijwe ingufu za gisirikare.
Imitwe ituruka mu mahanga nka FDLR ,Allied Democratic Forces (ADF) na Lord’s Resistance Army (LRA) ikomoka muri Uganda, ndetse na The National Liberation Forces (FNL), na Red Tabara ikomoka mu Burundi yasabwe gutaha yakwanga ikarwanwa n’ingabo zihuriweho.
Bitagnijwe ko abakuru b’ibihugu bazongera guterana mu kwezi kumwe . ari naho bazasuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro y’inama yabo yabaga ku nshuro ya kabiri.