Umwanzuro w’urukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba watangaje ko ikirego cyashinjaga u Rwanda na Uganda gufunga imipaka y’ibihugu byombi, bigatuma ubucuruzi bugenda nabi.
Uru rukiko rwafashe uyu mwanzuro ku wa Gatatu i Arusha muri Tanzania. Ikirego cyavugaga ko gufunga umupaka, bihabanye n’amahame ashyiraho EAC, ndetse ko byagize ingaruka ku bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ni ikirego cyari cyaratanzwe mu 2019 n’Umuryango wo muri Afurika y’Iburasirazuba ushyigikira Iterambere ry’Abagore, EASSI, hamwe n’indi miryango ibiri irega Guverinoma z’u Rwanda na Uganda.
Iyi miryango yavugaga ko gufunga umupaka bihabanye n’amasezerano ashyiraho EAC hamwe n’agenga isoko rihuriweho ku buryo abagore bakora ubucuruzi bahuye n’imbogamizi nyinshi.
Urukiko rwavuze ko icyo kirego cyatanzwe igihe cyarenze kuko ubundi kiba kigomba gutangwa nibura nta mezi abiri arenze ku gihe icyaha kivugwa cyakorewe.
Rwasobanuye ko umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunzwe tariki 28 Gashyantare 2019, hanyuma ikirego gitangwa ku wa 21 Kamena 2019, bivuze ko amezi abiri agenwa yari yarenze.
Urukiko rwanavuze ko ikirego cyo ubwacyo kitanasobanura impamvu zikomeye zishingirwaho zatumye gitangwa.
Ubwo umwanzuro wafatwaga, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Intumwa ya leta, Nicholaus Ntarugera, uyu mwanzuro uje kandi mu gihe umubano w’Ibihugu byombi wifashe neza kuburyo bugaragara.
Rwandatribune.Com