Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, uhuriwemo n’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika, ukaba kandi wariyemeje kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, wateguye inama izabera Arusha muri Tanzania, inama izanemerezwamo umuyobozi mushya w’uyu muryango.
uyu muyobozi mushya ugiye kuza agomba gukorera mu ngata Perezida Evariste Ndayishimiye wari uri kuri uwo mwanya.
Ni inama izahuza Abakuru b’ibihugu bya EAC, izaba mu cyumweru gitaha, kuwa 23-24 Ugushyingo 2023, aho biteganijwe ko abakuru b’ibihugu bya EAC nabo bazaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, kwihaza mu biribwa ndetse no kwimika Perezida wa Sudan y’Epfo nk’umuyobozi mushya w’umuryango wa EAC.
Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir agiye kuyobora uyu muryango wa EAC, mu gihe akarere karimo kuganira ku mahoro n’umutekano cyane cyane ku kibazo cya Sudani na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi bibaye kandi mu gihe Sudani y’Epfo nayo iri mu bihugu byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, gufasha kugarura amahoro n’umutekano mu ntambara imaze igihe ishyamiranije iki gihugu n’inyeshyamba za M23.
Umuryango wa EAC usanzwe ugizwe n’ibihugu birindwi, aribyo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Uganda na Tanzaniya. Icyicaro gikuru cya EAC kiri Arusha muri Tanzaniya
Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye, wari usanzwe ayoboye uyu muryango, yatowe umwaka ushize n’abakuru b’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye Arusha, muri Tanzaniya. Icyo gihe yasimbuye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Manda ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yarangiye muri uku kwezi dusoje k’Ukwakira 2023 bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com