Iminsi 30 yo kongera guhurira i Kampala hagati y’uRwanda na Uganda yageze,ubwo Abaministri b’ububanyi n’amahanga bahuriraga i Kigali kuwa 16 Ugushingo 2019 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yabareye i Luanda muri Angola mu rwego rwo kurangiza amakimbirane yari hagati y’uRwanda na Uganda .
Nkuko bikubiye mu msazerano ya kabiri aherutse kubera i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019 uRwanda na Uganda byari byihaye kongera guhura nyuma y’iminsi 30 amasezerano amaze gushyirwaho umukono,bagahurira i Kampala muri Uganda .
mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Hon.Olivier Nduhungirehe yagiranye n’ikinyamakuru Bwiza.com bamubaza kuri gahunda yo gukomereza ibiganiro muri Uganda yagize ati:i kampala twiteguye kujyayo gukomeza inzira z’ibiganiro ati;ariko Uganda haribyo yarenzeho.
Ku byo uRwanda rushinja Uganda kuba yararenzeho harimo ingingo yo kubuza ibinyamakuru gusebanya,aho ikinyamakuru cya Leta ya Uganda cyasebeje Umukuru w’igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ko yahuriye n’umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Uganda Dr.Kiiza Besigye muri Amerika kandi ari ibihuha.
umwe mu bakurikiranira hafi Poltiki yo muri Afurika y’iburasirazuba utashatse gutangaza amazina ye ku mpamvu ye bwite yabwiye Rwandatribune.com umubano w’uRwanda na Uganda kugira ngo uzuke hari byinshi bisabwa kuri buri gihugu kugirango gihebe,yagize ati:urarora aho ejo bundi baviriye gusinya amasezerano ya Luanda ndetse nayakurikiyeho yabareye i Kigali nta gihe ikibazo cya Rnc kitagarutsweho muri ibi biganiro ati:ni gute wajya kunva ukunva ngo Beni Rutabana yageze muri Uganda bamwe bati yafashwe n’inzego za CMI k’ubugambanyi bwa Kayumba …abandi bati yagiye kuyobora ingabo za RNC ziri muri Kongo kugirango atere uRwanda.
Rwandatribune.com yegereye umwe mu baturage baturiye umupaka wa Gatuna Karekezi yagize ati:abagande bifuzako uyu mupaka wafungurwa kandi natwe turabishaka ati;abayobozi bacu nibo batureberera twizeye ko imishikirano ya Uganda na uRwanda ishobora kuvamo ikizima tukongera tukihahira kawunga ya makeya.
Hamaze iminsi hari ikibazo cy’ubwunvikane buke hagati y’uRwanda na Uganda uRwanda rushinja Uganda gufasha abarwanya ubutegetsi bwarwo harimo imitwe ya RNC,FDLR na RUD URUNANA,ndetse abanyarwanda benshi bakaba bafungiye muri icyo gihugu mu magereza atandakunye harimo n’andi magereza atazwi bita(safe house)byose bigakorwa n’urwego rw’ubutasi rwa CMI,Uganda nayo igashinja uRwanda ibikorwa by’ubutasi k’ubutaka bayo.
Mwizerwa Ally