Mu gihugu cya Uquateur giherereye muri Amerika y’Epfo haravugwa inkuru y’imirwano ikomeye yiswe ko imeze nka filme y’uruhererekane , yahuje ibico by’imfungwa z’abacyeba birwanira kuyobora gereza
Abantu batari munsi ya 116 ubu ni bo bazwi ko bapfiriye muri iyi mirwano ahuje ibico bicyeba aribyo Los Choneros, igico cyo muri Ecuador byibazwa ko gifite aho gihuriye n’igico gikomeye cyo muri Mexique cy’abacuruza ibiyobyabwenge kizwi nka Sinaloa.
Ikindi gico kigizwe n’abagizi ba nabi cyo muri Mexique, kizwi nka Jalisco New Generation cartel (CJNG), kirimo kugerageza kugirana umubano n’ibico byo muri Ecuador kugira ngo cyigarurire imihanda icamo magendu y’ibiyobyabwenge iva muri Ecuador yerekeza muri Amerika yo hagati, kiyambure ba mucyeba bo mu gico cya Sinaloa.
Abategetsi b’iki gihugu batangaje ko iyi mirwano ari rwo rugomo rwa mbere rwiciwemo abantu benshi muri gereza mu mateka y’iki gihugu
Imfungwa zitari munsi y’eshanu zishwe ziciwe imitwe muri ubwo bushyamirane bwabaye ku wa kabiri mu mujyi wa Guayaquil, mu gihe abandi bishwe barashwe.
Umukuru wa polisi Fausto Buenaño avuga ko imfungwa zanateye ibisasu bya grenade, hoherejwe abapolisi 400 bo guhosha iyo mirwano ikaze , yabereye muri iyi gereza ifungiwemo imfungwa zifite aho zihuriye n’ibico by’abacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga.
Umukuru w’urwego rw’amagereza muri Ecuador Bolivar Garzon yabwiye radio yo muri icyo gihugu ko uko ibintu byari bimeze “byari biteye ubwoba cyane”.
Yagize ati: “Ejo, polisi yahisubije saa munani z’amanywa [14h, ku isaha yaho], ariko mu ijoro ryacyeye hongeye kubaho kurasa, ibindi bintu, ibiturika none uyu munsi mu gitondo twahisubije hose hose, turimo kwinjira mu nzu nto zo hanze ahabereye imirwano tukahasanga indi mirambo”.
Mu kwezi kwa kabiri, imfungwa 79 ziciwe mu mirwano yabereye igihe kimwe.
Gereza ya Litoral, yabereyemo ubu bwicanyi, ifatwa nk’imwe mu magereza ateje ibyago byinshi cyane mu gihugu.
Bwana Buenaño, umukuru wa polisi, yavuze ko imfungwa zo mu gice kimwe cya gereza zakambakambye (zagendesheje inda) zinyura mu mwobo kugira ngo zigere mu kindi gice cyayo, aho zarwanye n’abagize ikindi gico cy’abacyeba.
Imfungwa zirenga 80 zakomeretse.
Ubwo iyi mirwano yabaga hari abategetsi batandatu bari baheze mu gice cya gereza cyatangiriyemo imirwano irabatabara.
Perezida wa Ecuador Guillermo Lasso yatangaje igihe cy’ibihe bidasanzwe mu rwego rw’amagereza rwo muri icyo gihugu.
Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Lasso yavuze ko urwego rw’amagereza rwa Ecuador rwarengewe ubushobozi ku kigero cya 30% rw’abo igomba kwakira akaba ari yo mpamvu Leta yatangije gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo gufungura imfungwa zamaze gufungwa igihe kinini cy’igifungo zakatiwe cyangwa zakoze ibyaha byoroheje, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza.
Aliciah Habibi