Muhindo Nzangi Minisitiri w’amashuri yisumbuye na Kaminuza muri DRC, yashinje Emmanuel Demerode umuyobozi w’ikigo gishinjwe kubungabunga ibidukikije muri Kivu y’Amajyaruguru(ICCN/Nord-Kivu) gutera Inkunga no gukorana n’ umutwe wa M23.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Top Congo ku Munsi wejo, Minsitiri Muhindo Nzangi yavuze ko Emmanuel Demerode ari umugambanyi kuko ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Rumangabo, uyu mugabo yahise yigira muri hoteri ibarizwa muri ako gace akajya aha M23 risansi n’amazutu zo gukoresha mu modoka zabo.
Ngo si iyi Risansi na Mazutu gusa , kuko anaha M23 imodoka z’ikigo ayobora akaba arizo zibafasha gukora ingendo no kugemurira ibikenerwa abarwanyi ba M23 bari mu duce dutandukanye tugize Rumangabo.
Yagize ati:”Mboneyeho umwanya wo kwamagana Emmanuel Demerode Diregiteri wa ICCN muri Kivu y’Amajyaruguru ,bitewe n’ibikorwa bye byo gushyigikira umutwe wa M23.
Yasigaye i Rumangabo muri Hoteri aho aha umutwe wa M23 risansi na mazutu bakoresha mu modoka zabo no kugemurira abarwanyi babo ibyo bakeneye. Yanabahaye kandi imodoka z’ikigo ayobora kugirango zibafashe gukora ingendo zabo muri Rumangabo”
Yakomeje avuga ko ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga urugomero rutanga amashanyarazi rwa Matebe, Emmanuel Demerode yategetse ko M23 ihabwa amadorari y’Amarika agera ku bihumbi makumyabiri(20.000$) ngo kuko abayobozi ba M23 bari biyemejeko abarwanyi babo baraza kururinda no kurwitaho.
Minisitiri Muhindo ,yasabye Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’iterambere rirambye muri DRC, guhagarika amsezerano yose bafitanye na Emmanuel Demerode byaba ngombwa agatangira gukurikiranwa n’ubuterabera ngo kuko ari umuterankunga ukomeye wa M23 .
kugeza ubu ariko, ntacyo Emmanuel Demerode aratangaza ku byo ashinjwa na Minisitiri Muhindo Nzagi kuko n’inzego zishinzwe umutekano zitaramuta muri yombi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com