Ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, zaba zarangije Manda zagombaga kumara muri iki gihugu kuri uyu wa 31 Gicurasi , n’ubwo bishoboka ko zishobora kongererwa igihe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango iri kubera I Bujumbura.
Izi ngabo zakunze kunengwa n’abanye congo bavuga ko zitakoze ibyo bazifuzagaho, kuko abategetsi bo muri Congo bari batangaje ko zizaza zirasa inyeshyamba za M23, nyamara ubutumwa zari zahawe buhabanye n’icyo cyifuzo cy’izo ngabo.
Izi ngabo zari zahawe ubutumwa bwo kujya guhagarara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta kugira ngo izi nyeshyamba zibone uko zigirana ibiganiro na Leta yabo.
Izi ngabo kandi zasabwaga kujya mu bice inyeshyamba za M23 zari zarigaruriye kugira ngo izi nyeshyamba zisubire inyuma, hanyuma ibiganiro bikorwe mu mutuzo.
Umukuru w’igihugu cya Congo ubwo yari mu Bushinwa yamenyesheje abanye congo baba muri iki gihugu ko ingabo za EAC zitagikenewe kuko zidakora ibyo zigomba gukora, uretse ingabo z’u Burundi. Nyuma y’iri jambo inkuru zaracicikanye bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu hagasigara Abarundi bonyine.
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango iri kubera I Bujumbura ikaba ariyo yitezwe ho, igisubizo cy’uko izi ngabo ziraguma muri Congo cyangwa se zirasubira mu bihugu byazo.
Uwineza Adeline
Erega RDC ibyo yibwira ngo EACRF yangenda nti byashoboka kereka yo ubwayo ibanje ikikura muri uwo muryango ubwose yagenda igasiga abanyekongo mu bibazo ikazavugako imaze iki muri afriqua
Nashaka abasezerere bagende maze urubanza rukiranurwe numuheto… uguhima atiretse agira ngo cyo turwane. niba rumubungamo ntamuti ntanurukingo.