Umutwe w’inyeshyamba uhanganye na Leta ya Congo, wakunze gushinja Leta gukwepa amasezerano bagiye basinya, yo guhagarika intambara ahubwo bakurushaho kugenda bagaragaza ko, bari gutegura urugamba rukomeye, bifashishije abanyamahanga, barimo n’abanyaburayi aho kugira ngo baganire ku kibazo bafite.
Izi nyeshyamba kandi zagaragaje ko iki gihugu cyihungije, imyanzuro yakozwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, aho hafashwe imyanzuro yasabaga ko Leta igomba kuganira n’izi nyeshyamba bagashakira hamwe umuti w’ikibazo, kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu mutwe ushinja Leta kwirengagiza ibyo yasinyiye ikajya kuzana abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner rikomoka mu Burusiya, kugira ngo barwanye izi nyeshyamba za M23, aho kubahiriza yumvikanweho n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere.
Nk’uko kandi byanagaragaye muri Raporo y’ubutasi bw’Afurika ngo iki gihugu cyifashisha abacanshuro barenga 1000 bakomoka muri Rumania.
Ibi kandi bana byemeza bagaragaza ko kuwa 04-11 Kamena 2023 bakiriye abasirikare 360 bakomotse muri Rumaniya, aba bakaba bari baje gusimbura abandi bari bagiye mu kiruhuko mu gihugu cyabo.
Aba basirikare bo muri Rumania banashinjwa kuba aribo bakora uburinzi mu mujyi wa Goma nk’uko binagaragara muri Raporo y’ubutasi bw’Afurika.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wasabwe kurekura ibice byose wari warafashe ukabishyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’I burasirazuba , zirabikora, nyamara zo zigashinja Leta ya Congo ko ibyari bikubiye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu nta na Kimwe bigeze bagerageza gukora.