Mu mpera z’umwaka ushize kuwa 23 ukuboza 2020 nibwo zimwe mu nzobere za ONU zasohoye raporo ishinja Ingabo z’uRwanda n’iz u Burundi gukora ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi Raporo impuguke za ONU zivuga ko mu mpera z’umwaka wa 2019 no mu kwezi k’Ukwakira 2020 mu duce twa Nyiragongo, Rutshuru , na Masisi Ingabo z’uRwanda zagaragaye mu b’ikorwa byo guhiga imwe mu mitwe nka FDLR, isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nyuma y’iyi raporo abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari bakomeje kwibaza impamvu impuguke za UNO zishinja Ingabo z’u Rwanda kujya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Leta ya Congo n’igisirikare cyayo FARDC batarashinja u Rwanda kuvogera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ibi bigereranywa neza n’umugani w’Ikinyarwanda uvuga ko urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka ku murya!
Mu gihe impuguke za ONU zivuga ko mu mpera z’umwaka wa 2019 Ingabo z’u Rwanda RDF zagaragaye mu bikorwa byo guhiga imwe mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda mu duce twa Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, Lt Dieudone Kasereka umuvugizi w’ingabo za FARDC Mu kiswe operasiyo Sokola 1 gahunda ya Perezida Tshisekedi Igamije kurandura imitwe y’itwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo ntiyahwemye kuvuga ko Ingabo za FARDC ubwazo arizo ziri mu bikorwa byo guhiga imitwe y’inyeshyamba imaze igihe izengereza uburasirazuba bwa Congo.
Yaba Guverinoma ya DR Congo yaba na FARDC nta wigeze ashinja RDF kuvogera ubutaka bwa Congo cyangwa se gufatanya na FARDC mu bikorwa byo guhashya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Abahezanguni bazwiho kwanga urunuka Abanyarwanda bakaba basanzwe badahuza na Perezida Tshisekedi aribo barimo Vital Kamere na Dr Denis Mukwege banashigikira imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bagerageje guhimba ikinyoma bafatanyije na FDLR n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavugako Ingabo z’uRwanda zasubiye muri Congo.
Mugihe Ingabo za FARDC zakomezaga guhashya imitwe nka FDLR , RUD Urunana , CNRD-FLN n’indi mu bitero byahitanye abakuru b’iyi mitwe barimo Gen Mudacumura Sylvestre wari ukuriye FDLR, Gen Wilson Irategeka wa FLN, n’abandi ,benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje gutangazwa n’ubushobozi ingabo za FARDC ziri kugaragaza mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba.
Mu rwego rwo gushaka guharabika u Rwanda bamwe mu bayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda batangiye kuvuga ko atari FARDC ahubwo ko ari Ingabo z’uRwanda ziri gukora ibyo bikorwa
Ibi ariko byakomeje kunyomozwa na FARDC ivuga ko ari Ingabo za FARDC ziri gushira mu bikorwa amabwiriza ya Perezida Tshisekedi yo guhashya no kurandura imitwe yose y’itwara gisirikare iteza umutekano muke.
Iyi raporo ikaba ikomeje guteza urujijo mugihe Itangazwa n’inzobere za ONU nyamara Guverinoma ya DR Congo ubwayo ikaba itarashinja u Rwanda kohereza Ingabo k’ubutaka bwayo!
Mu kiganiro Perezida wa Repuburika yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi kwa Mata 2020 yatangarije abanyamakuru ko nta musirikare w’uRwanda wagiye muri kariya Karere ndetse ko nta n’ibikorwa bya Gisirikare RDF yahakoreye.
Yagize ati:” Ndabivuga mbihagazeho ko nta musirikare n’umwe wacu wagiye muri ako Karere nta n’ibikorwa bya Gisirikare RDF yahakoreye.”
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko abantu batagomba kwitiranya ibintu. Aho yemeje ko ibyo ari ibinyoma bigamije guharabika uRwanda bisanzwe bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta n’ibitangazamakuru bikorera mu nyungu z’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda .
Mugihe inzobere za ONU zikomeje kwibasira u Rwanda zishingiye ku makuru zahawe n’abagize umutwe wa FDLR n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda n’abandi bakongomani basanzwe bakorana nayo, umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo ntiwasibye kunengwa n’abatari bake kuba ntacyo urabasha gukora ngo ukore akazi kawo ko kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri DR Congo no guhagarika ibikorwa by’ inyeshyamba zimaze imyaka isaga hafi 20 zihungabanya uburasirazuba bwa Congo aho zagize indiri ziturukamo zihunganya umutekano w’ibihugu bituranyi na DR Congo harimo n’uRwanda!
Gusa abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko hari Amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta, za Leta n’abantu ku giti cyabo basanzwe babonera inyungu mu kubaho kw’imitwe nka FDLR, CNRD-FLN ,Rud Urunana n’indi myinshi ihabarizwa binyuze muri bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Bakaba ari nabo bakora raporo zikomeza gushinja Ingabo z’uRwanda kujya muri Congo no kuruharabika bifashishije inzobere za ONU.
Hategekimana Claude