Abasesenguzi basanga Abayobozi bitabiriye igikorwa cy’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono bari Visi Meya Rucyahana Endrew yari akwiye kubabera icyitegererezo bakegura ku nshingano bafite.
Uwari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu ibaruwa yashikirije inama njyanama yagize Ati “Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko.
Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw’abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk’iki nk’umushyitsi mukuru.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye umukuru w’igihugu ku mbabazi ndetse n’impanuro yabahaye. Yagize ati “Mwarakoze nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo za @Ndiumunyarwanda (Rwandanspirit) yo sano muzi iduhuza twese.”
Si Gatabazi Jean Marie Vianney wenyine gusa, kuko ibyo birori byabaye kuwa 9 Nyakanga 2023 byagaragayemo abandi bayobozi bakomeye, harimo Visi perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance, Umukozi wa RAB sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu majyaruguru.foto
Hagaragayemo kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo. Uyu muhango ntabwo wavuzweho rumwe, byatumye umuryango wa FRP Inkotanyi usohora itangazo rinenga ibyo birori bifatwa nko gushaka gucamo ibice abanyarwanda no kugarura amoko mu banyarwanda.
Nubwo Bwana Kazoza yiyemereye mu nteko y’abakada ba FPR ko ariwe nyirabayazana,amasoko ya Rwandatribune akorera iMusanze avuga ko iyi mihango y’iyimikwa ry’umutware w’Abakono yaba imaze igihe ikorwa mu buryo ngarukamwaka, ndetse hakabaho n’inama za rwihishwa ,bene izi nama hakaba n’igihe zafatirwagamo n’ibyemezo byashobora kuba byayobya Abakozi b’Akarere ka Musanze dore ko byagiye bivugwa mu matamatama n’abahoze muri nyobozi zacuye igihe,mu Karere ka Musanze
Aha rero abasomyi bacu bakaba bashima cyane Ubushishozi bwa Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yarebye kure ikamagana Ibi bikorwa by’abakono ndetse n’andi matsinda,benshi mu batwandikiye bakaba bibaza niba bitari bikwiye ko n’abandi bayobozi bagera ikirenge mu cya Endrew Rucyahana nabo bakandika begura ku bwa kiriya cyaha cy’umurengwe biyemereye imbere ya Visi Chairman w’umuryango wa RPF INKOTANYI.
Mukunzi Augustin Emmanuel Umubitsi mpamo w’ubutaka mu Majyaruguru nawe ari mubitabiriye ibirori by’abakono byabaye kuwa 09 Nyakanga 2023