Ikinyoma cya FLN mu kwiyitirira igitero cya Baringa
Tariki ya 6 ukuboza 2020 umutwe w’inyeshyamba za FLN wasohoye itangazo uvuga ko uheruka kugaba ibitero k’ubutaka bw’uRwanda mu Murenge wa Bweyeye ho mu Karere Ka Rusizi ku matariki ya 1 na 3 Ukuboza 2020.
Muri iryo tangazo rwandatribune ifitiye kopi ,FLN ivuga ko yagabye ibitero ahitwa Bweyeye ni mu Karere ka Rusizi.FLN ikomeza ivuga ko mu gitero cyo kuwa 1 Ukuboza 2020,ngo yashoboye kuhakura ibikoresho bya gisirikare.
Bakomeza bavuga ko nyuma y’iminsi ibiri gusa, kuwa 3 Ukuboza 2020 ngo FLN yongeye igaba igitero muri uwo Murenge ku manwa y’ihangu isaha ya saa kumi z’amanywa ku birindiro bya RDF biri mu Bweyeye hafi yaho bita “Kubatwa” maze ngo Ingabo za FLN zibasha gutsintsura Ingabo za RDF zari mur’ibyo birindiro.
Ese inkomoko y’impuzankano ya gisilikare ya RDF Gen.Jeva yaba yarayikuyehehe?
Mu nkuru y’ikinyamakuru igihe.com yo Kuya 27 Kamena 2020 saa 08:45 yagiraga iti://igihe.com/politiki/amakuru/article/abantu-baturutse-i-burundi-bateye-ku-birindiro-bya-rdf-i-nyaruguru-ibicamo-bane, muri iyi nkuru Lt Col Innocent Munyengango,Umuvugizi wa RDF yagize ati: Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, kimara iminota iri hagati ya 20 na 30 nk’uko, yabitangaje, avuga ko RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.
Bikaba bivugwa ko rero muri uku kurasana hagati ya FLN na RDF,ari naho izi nyeshyamba zaguye ku gikapu cyarimo ziriya mpuzangano z’imyenda ya RDF ku ruhande rwa RDF icyo gihe herekanywe imirambo 4 y’abarwanyi ba FLN bishwe,ndetse batatu bafatwa mpiri, nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke
Umwe mu mboni za Rwandatribune.com uri Kibitoke,muri Komini Bukinanyana yavuze ko ahubwo muri ariya mataliki yo kuya 01 Ukuboza kugeza kuri 03 Ukuboza 2020 Gen.Jeva Antoine avuga ko yateye muri Bweyeye,ahubwo FLN yari guhigwa bukware n’ingabo z’uBurundi mu ishyamba rya Kibira,ikaba yarahatakarije abarwanyi benshi ndetse bamwe bakanafatwa harimo 1Sgt Kavamahanga.
Umwe mu barwanyi ba FLN uherutse kwishyira mu maboko y’ingabo za MONUSCO ku nkambi ya Kamanyola wavuganye n’Umunyamakuru wacu ukorera Uvila,yavuze ko aho ibikorwa byo guhiga aba barwanyi bisubukuwe mu kwezi k’Ugushyingo n’ukuboza 2020,habaye ubufatanye bugari bw’ingabo z’Akarere cyane cyane FARDC n’igisoda cy’uBurundi kuburyo nta yandi mahitamo ari ugutaha.
Uyu murwanyi kandi wivugira ko yabaga muri biro bikuru bya Komanda wa FLN Gen.Hamada akaba ari nawe wari ushinzwe kumugurishiriza inka,avuga ko Gen.Hamada na Gen.Jeva batari guhuza kubera ko yabujije Jeva Antoine kujyana abasilikare mu Kibira undi akabyanga none bakaba bashiriyeyo,kugeza ubu abarokotse bakaba barigusubira muri Congo bifashishije inzira za Rugombo,Nakipupu bagahinguka Hewa bora.
Umwe mu ba Ofisiye bakuru wahoze ari mu barwanyi ba FLN uri iMutobo,yabwiye Rwandatribune ko nta muntu uba Komanda ngo yongere abe Umuvugizi w’Ingabo,ahubwo ko ari amayeri yo gukurura bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda baba hanze ngo batange imisanzu bagira ngo FLN ifite ingabo,kuko Gen.Jeva afatanyije na CNRD bikuye mu Ihuriro MRCD UBUMWE bikaba byarabagizeho ingaruka z’ubukene,kugeza aho bamwe mu barwanyi bagiye kwihingira amashu no gutwika amakara ngo babone imibereho.
Jenerali Hakizimana Antoine Jeva wa FLN gucuruza amashusho bishobora kumutera umwaku nka Nsabimana Sankara
Uhereye kuri ibyo bibazo byose biri muri uyu mutwe wa FLN,impuguke zikurikinira hafi iby’umutekano w’Akarere, zisanga nta mbaraga FLN isigaranye k’uburyo yagombaga kuba yatera mu Bweyeye,dore ko Gen.Jeva uvuga ko yagabye igitero atabashije kwerekana abo yishe ni aba?abakomeretse ni aba?uyu muvuno wa Gen.Jeva ukaba uwo gucuruza amashusho kuri youtube,wakoreshejwe na abamubanjirije aribo:Nsabimana Callixte Sankara na Capt Nsengimana Herman bikaba byarabateye umwaku kuko ntibamaze kabiri badafashwe,abasenguzi basanga igihe cya Jeva nawe kigeze ngo ave mu nzira.
bityo bikaba byitwa ibitero bya Balinga,bigamije kureshya abamuha imisanzu yo kwirira dore ko we na bagenzi bakunze kuyipfa aha twavuga Gen.Sinayobye Barnabe,Col Guado na Gen.Hamada,ibi bikaba byaratumye FLN mu gihe yaterwaga na FARDC nta gikoresho kiyirengera yari ifite bikaba byaratumye abarwanyi barenga 1000 bafatwa mpiri abandi baricwa harimo Kizigenza Lt.Gen.Wilson Irategeka
Hategekimana Claude