Guverinoma ya DRC iheruka gutangaza ko umutwe wa M23 ushobora kwemererwa kujya mu biganiro bya Nairobi, mu gihe waba wemeye gusubira inyuma ndetse ukava mu bice byose wamaze kwigarurira.
Ibi n’ibyatangajwe na Patrick Muyaya Umuvgizi wa Guverinoma ya DRC akaba na minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru kubyo Guverinoma ya DRC iri gukora kugirango ikemure ikibao cy’umutwe wa M23 .
Yagize ati:” igitekerezo kiriho ubu ,n’uko umutwe wa M23 wasubira inyuma ukava mu bice byose wamaze kwigarurira kugirango tuwemerere kujya mu biganiro bya Nairobi nk’indi mitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC.”
Ku rundi ruhande ,umutwe wa M23 nawo uvuga ko utazemera kuva mu bice wamaze kwambura leta ya DRC ,cyeretse mu gihe Ubutegetsi bw’iki gihugu bwabanza kwemera kugirana nawo ibiganiro bakagira ibyo bumvikanaho kandi bikabanza gushyirwa mu bikorwa.
Mu gihe ibiganiro bya Nairobi birimo n’indi mitwe myinshi izwi nka za Mai Mai n’iyindi yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, umutwe wa M23 wo uvuga ko utandukanye cyane n’iyo mitwe kuko wo ufite impamvu urwanira zitandukanye cyane n’iyo mitwe.
Mu Kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com ,Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yavuze ko M23 itagomba gufatwa nk’indi mitwe,ahubwo ko Guverinoma ya DRC igomba kugirana nayo ibiganiro mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati: Ntago duteze kuva mu bice twamaze kwigarurira cyeretse Guverinoma ya DRC yemeye ko tubanza kugirana ibiganiro mu buryo bw’umwihariko. M23 ntago imeze nk’indi mitwe yaza Mai Mai yazengereje abaturage kubera ku bica no kubambura ibyabo. M23 ni umutwe ufite impamvu urwanira zitandukanye cyane n’iyo mitwe. Niyo mpamvu ibiganiro byacu na Guverinoma ya DRC bigomba kuba byihariye.”
Abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati y’Ubutegetsi bwa DRC n’umutwe wa M23, bemeza ko uyu mutwe utazapfa kwemera kuva mu bice wamaze kwigarurira mbere y’uko ubutegitsi bwa DRC bwemera ibiganiro byihariye n’uyu mutwe kandi ibyemeranyijwe bikabanza gushyirwa mu bikorwa.
Ibi ngo biraterwa n’uko mu mwaka wa 2014 nabwo umutwe M23 wagiranye ibiganiro n’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila i Addis Abeba muri Etiyopiya maze wemera gushyira intwaro hasi, ariko ibyari bikubiye muri ayo masezerano ntibyashyirwa mu bikorwa , ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye umutwe wa M23 wongera kubura imirwano guhera mu mwaka wa 2021.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Congo irasaba ko m23 iva aho yigaruriye kdi ntibemera ko ari abakongomani. Nonese nibava aho bafashe barajya mukihe kerekezo ahubwo nibagume aho bafashe kuko ari iwabo ubundi bajye mubiganiro bafite aho bicaye.