Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika trillioni y’amakuru, Ubwonko bufite Ubushobozi budasanzwe bwo kwibuka nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwinshi bwa siyansi
Ubwonko kandi bufite Ubushobozi bwo kwibuka burenze cyane ibigereranyo byagereranijwe n’ abahanga.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Stanford bagaragaje ko ubwonko bw’ umuntu bufite synapses tiriyari 125 (ni udutsi duto duhuza neuron ebyiri cyangwa neuron n’indi selile).
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abahanga b’Abanyamerika buvuga ko Ubwonko bw’umuntu bushobora kubika hafi tiriyari 74 byamakuru, cyangwa terabaýt 74 (synapses miriyoni 125 x 0.5875 byte bihwanye na 4.7 bits). Trillion bytes ingana na terabyte.
Ibi kandi bigaragara mu kiganiro cyasohotse muri Scientific American mu mwaka wa 2010, kivuga ko ubwonko rusange bwakuze bufite ubushobozi bwo kwibuka bwa petabaýt 2,5 (ni ukuvuga terabaýt 2,560 cyangwa miliyoni 2,5 gigabaýt).
Agace ka hippocampus niko kagenewe kubika ibintu byose bikubayeho kugira ngo ujye ubyibuka
Bukoreshwa n’ibimeze nk’amashanyarazi, bikaza mu buryo bw’itegeko binyuze mu ntekerezo, imikaya n’amarangamutima
Nubwo bukora cyane kandi vuba, ariko hagati ya 1% na 16% nibyo bishobora gukorwa mu gihe kimwe. Ushobora kureba umupira uri no kurya, cyangwa kwandika uri no kuririmba, gutyo gutyo
Mu mwuka mwiza wa oxygen wose twinjiza hafi 25% byose bikoreshwa n’ubwonko
Uturemangingo tw’ubwonko tuzwi nka neurons uvukana nitwo ugumana kugeza upfuye, bivuze ko nta gusimbuzwa ahubwo iyo hagize akangirika ntigasimbuzwa.
Burya ugereranyije n’izindi nyamaswa, iyo munganya ibiro uba ufite ubwonko bwikubye 3 (mu bunini) ubwayo
Iyo ukoze ku kintu cyangwa ugikozeho, ubwonko kugirango bubyakire bikorwa ku muvuduko wa 125m/s ni ukuvuga 450km/h.
Burya nubwo ibintu hafi ya byose tubikora iyo turi maso, ariko bukora cyane nijoro kurenza ku manywa ndetse ni naho ibitekerezo bizima biza
Abashakashatsi bagararagaje ko abantu bafite igipimo cy’ubwenge cyo hejuru (IQ) aribo barota cyane kurenza abandi
Ntibishoboka ko wakwikirigita ngo useke kuko ubwonko bubitahura hakiri kare ko ari wowe uri kwikirigita
Ubwonko ni igice kidasanzwe cy’umubiri wacu, kuberako ibintu byose bikorwa nabwo, niyo mpamvu bugomba gusigasirwa
Mu rwego rwo gutuma bukora neza rero hari ibyo kurya ugomba kwitaho: shokola z’umukara, amafi, utubuto (sesame, ibihwagari, ubunyobwa,..) kimwe n’ibindi bintu byose bikungahaye kuri potassium, calcium n’ibinure bya omega-3.
Uwineza Adeline