Tariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka, nibwo Urukiko rukuru rwa Lilongwe ruri bwemeze niba impunzi z’Abanyarwanda zituye mu Mijyi itandukanye zigomba kuhaguma cyangwa se niba zigomba gusubizwa mu nkambi ya Dzaleka.
Ni Nyuma y’urubanza Leta ya Malawi iri kuburanamo n’impunzi z’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, nyuma yaho isohoreye itangazo rimenyesha impunzi ko zose z’Abanyarwanda zikorera mu Mijyi ya Malawi ko zigomba kuva mu Mijyi maze zikajya gutura mu nkambi ya Dzaleka zagenewe na Leta ya Malawi.
Nyuma y’iri tangazo izi Mpunzi zabaye nk’izikubiswe n’inkuba maze zitangira gushakisha ubundi buryo zakoresha kugirango ubusabe bwa Leta ya Malawi bwo kuzisubiza mu Nkambi buburizwemo, niko guhita zitanga ikirego mu Rukiko rukuru rwa Lilongwe. .
Ni ikirego cyari cyatanzwe na Eli Mukunzi ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’Ububirigi.
Izi mpunzi zikaba zari zahawe iminsi 14 ngo zibe zasubiye mu nkambi kuva k’umunsi Leta ya Malawi isohoreyeho iryo tangazo, urukiko rukaba rwarasuzumye ikirego cya bwana Eli Mukunzi yatanze.
N’ubwo Eli Mukunzi yatanze icyo kirego Leta ya Malawi yo ivugako Mukunzi Elie adafite uburenganzira bwo gutanga iki kirego kuko ari Umubirigi kandi ko ibi bitamureba.
Eli Mukunzi we avuga ko abanyagihugu badafite ubushobozi bwo gutandukanya abashoramari, abanyamahanga ndetse n’ impunzi bose bakaba bafatwa nk’abashoramari ndetse anongeraho ko abona byagira ingaruka z’ ubukungu ku mpande zose.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwemeje ko ruzafata umwanzuro tariki 26/05/2021.
Ni ibirego byinshi byari byatanzwe n’izi Mpunzi, bitewe n’uyu mwanzuro wa leta wo gusubiza mu nkambi izi mpunzi zikorera mu Mijyi ya Malawi itandukanye, gusa hari gusabwa ko ibi birego byose byahurizwa hamwe.
Ibi birego bikubiyemo iby’abashakanye n’ impunzi cyangwa n’ abanyagihugu, impunzi, abafite TOKEN n’ abandi.
Mu gihugu cya Malawi hakaba hari Abanyarwanda bagiyeyo bavuye mu Rwanda bisanzwe mu buryo bwo gushaka amaramuko bakaba bakorayo ibikorwa by’ubucuruzi.
Ni Mugihe kandi hari n’abandi bagiyeyo bahunze igihugu kubera ibyaha bakoze, usanga babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda nka RNC n’ahandi .
Gusa hakaba harakunze kugaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’izi mpunzi aho zakunze kwibasira Abanyarwanda bajya muri icyo gihugu bagiye kwishakira ubuzima
Maze bamwe zikabicisha abandi bakaburirwa irengero ku kagambane k’izo mpunzi.
Abakurikinira hafi politiki y’iki gihugu cya Malawi bavuga ko ari igihugu kitajya gishigikira akajagari n’abantu batubahiriza amategeko, bityo bikaba byitezwe ko izi mpunzi zigomba gusubizwa mu nkambi ya Dzaleka kubera ibikorwa byazo by’urugomo no kurema udutsiko dukorera politiki ku butaka bwa Malawi.
Hategekimana Claude