Kuva kuwa 30 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yashyizeho ibihe bidasanzwe (Etat de Siège ) mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri,aho abayobozi b’abasivili basimbujwe abasirikare n’abapolisi.
Iki gihe Perezida Tshisekedi yavuze ko byakozwe mu rwego rwo korohereza gutegura Operasiyo zo guhangana n’inyeshyamba zigiye akaraha kajyahe muri izi ntara.
Ibi bikorwa byakomeje kunengwa n’abaturage ko ntacyo byigeze bitanga mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba bari bashyiriweho.
Mu itangazo riheruka gusomerwa kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC), byemejwe ko Perezida Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya biganjemo abasivili mu ntara ziri mu bihe bidasanzwe.
Muri aba bayobozi bashyizweho twavuga nka Kennedy Kihangi Bindu, wahawe kuyobora umujyi wa Goma Asimbuye CSP Kabeya Makosa François
Umujyi wa butembo wahawe M. Kasereka Muhinda Jeannot ugomba kungirizwa na Paluku Katamira Florent. Umujyi wa Beni wahawe kuyoborwa Kambale Malemba Emmanuel wungirijwe na Madame Kavira Kitwandumba.
Teritwari ya Beni yahawe Kambale Job , Roger ugomba kungirizwa na Muhindo Salama mu gihe teritwari ya Lubero yo yahawe Katembo Kanyaguru ugomba kungirizwa na Kahambu Tsongo afatanyije na Mbusa Pilipili.
Usibye izi teritwari n’imijyi hanashyizweho abayobozi bashya no muri teritwari zigenzurwa na M23, nkaho Rutshuru yahawe uwitwa Modeste, ugomba kungirizwa na Sendegeya Francisca afatanyije na Kabunga Amuli.
Hari kandi Teritwari ya Nyiragongo igomba kuyoborwa na Wimana Joseph uzungirizwa na Nzengiyiva na Maniragura Ildephonse. Teritwari ya Masisi igomba kuyoborwa na Kamovo Mbau uzungirizwa na Paluku Matthieu na Mutima Bahati.
Walikale izayoborwa na Mukanya Justin uzungirizwa na Kaswano Ombeni afatanije na Tchiyombo Pascal;
Uku gushyiraho abayobozi b’amateritwari b’abasivili hari abasanga bisobanura ko ibihe bidasanzwe byashyizweho na Perezida Tshisekedi byaba bigeze mu marembera, cyane ko mu byo byari bishyiriweho nko kurwanya imitwe yitwaje intwaro ntacyo byatanze, ahubwo M23 yakomeje kwigarurira ibice binini by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru umunsi ku munsi.