Mu gihugu cya Ethiopia, ibitero by’ imyeshyamba z’ abanya-Tigre birakomeje mu majyaruguru. Amezi umunane nyuma y’ uko hatangiye intambara ishyamiranije abasirikari ba leta n’ inyeshyamba z’ abanya-Tigre, izi nyeshyamba zikaba zimaze kwigarurira umurwa mukuru Mekele n’ igice kinini cy’ intara ya Tigre.
Kuri ubu aba banya-Tigre bari gushaka uko bakwigarurira Wolkait-Tegede, ubutaka bwo mu burengerazuba bwa Tigre, bwigaruriwe n’ inyeshyamba zituranye n’ abanya-Tigre ahazwi nka Amhara.
Abanya amhara, bavuga ko biteguye gutanga igishoboka cyose byaba na ngombwa hakameneka amaraso, ariko bakarinda ubutaka bwabo kuko no kugira ngo babugaruze habanje kumeneka amaraso. Ikigaragara muri aka gace, iyi ntambara irenze kuba iya gisirikari, ahubwo imaze gufata intambwe yo kuba ishyamiranije amoko.
Nyuma y’ urugamba rwafashe hafi imyaka mirongo itatu, Gete Adel, umurwanyi wa Amhara, amaze kugera mu mujyi yavukiyemo witwa Dansha, arasanga nta kindi kintu cyiza kw’ Isi cyaruta kugaruka iwabo. Mu magambo ye ati: “ Iki ni ikintu narwaniye kandi ngitegereza nihanganye imyaka myinshi. Si njye njyenyine, ahubwo ni abaturage bo mu bwoko bwacu bose bakomeje kurwanira ubusugire bwacu. Ubwoko bwacu bwahatirijwe guhunga kandi buricwa bitagira akagero, uyu munsi turishimye cyane nyuma yo kwongera kugera iwacu”.
Ubu butaka bivugwa ko bwera cyane, bwigaruriwe n’ abanya Amhara mu kwezi kwa 11 umwaka ushyize, nk’ uko bikomeza bitangazwa n’ umwe mu bayobozi b’ uyu mutwe, aho agira ati: “Abanya Tigre bafashe igihugu cyacu mu myaka 30 ishyize, ubu twacyigaruye hamenetse amaraso, ntabwo twiteguye kongera kukibura.
Iyi ntambara ikaba ikomeje gukura abanyatigre benshi mu byabo, kandi izi nyeshyamba z’ abanyatigre zikomeje kuvuga ko zizakomeza urugamba kugeza bigaruriye buri gace kabo kagiye, harimo n’ iyi teritwari ya Wolkait.
Denny Mugisha