Mu karere ka Oromia muri Ethiopia hagabwe Igitero cyo mu kirere, Igitero cyagabwe ku kibuga cy’urusengero,abantu 8 bahasiga ubuzima abandi 5barakomereka.
Iki gitero cyahitanye aba bantu biravugwa ko cyaba cyagizwe mo uruhare n’ubutegetsi cyakora bo bakabihakana.
Umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu, yateye utwatsi ayo makuru y’igitero cy’indege “avuga ko ari ikinyoma rwose”.
Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba z’umutwe wa Oromo Liberation Army (OLA) bigamije guhagarika amakimbirane yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo, yarangiye nta masezerano abaye mu Gushyingo, bituma habaho ibitero rimwe na rimwe muri Oromia, intara nini kurusha izindi muri iki gihugu.
Abatangabuhamya bavuga ko ikigo cy’itorero rya Baro Full Gospel muri zone ya Horo Gudru Wellega, nko mu birometero 200 mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Addis Ababa, cyagabweho igitero, ubwo abantu bari bateraniye gukusanya ibigori byari bivuye mu mirima.
Abadiyakoni babiri, abacuranzi babiri ba piano bo mu itsinda ry’itorero, n’umuririmbyi muri korari bari mu bapfuye, nk’uko umwe mu bagize iryo torero wasabye ko amazina ye atatangazwa abivuga.
Umwe mu bayoboke b’iryo torero yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati”Numvise urusaku rudasanzwe kandi ruteye ubwoba njya ku rusengero gusarura. Nabonye imibiri n’inyama byanyanyagiye mu murima w’ibigori.”
Billene Seyoum, umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe, umuvugizi w’akarere ka Oromia, Hailu Adugna n’umuvugizi w’ingabo, Colonel Getnet Adane, ntibahise basubiza ibyifuzo byo gutanga amakuru arambuye.
Amakimbirane muri iki gihugu amaze kuba agaterera nzamba dore ko bimaze igihe kirekire nta bwumvikane buharangwa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com