Nyuma y’iminsi 4 Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed afashe umwanzuro wo kujya aho urugamba ruri kubera akiyoborera urugamba, kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Ugushyingo yagaragaye mu mashusho ayoboye urugamba.
Hagati aho mu murwa mukuru Addis Ababa ku ya 2 Ugushyingo, Abayobozi bafashe izindi ngamba nshya zo kujya mu bihe bidasanzwe kubera urugamba rukomeye rukomeje mu bice byinshi by’igihugu.
Mu mashusho yafashwe n’imwe mu ma televiziyo ikorera mu gace ka Onomo, agace avukamo, yagaragaye Yambaye umwenda wa gisirikare, amarunete y’izuba afite n’icyombo mu ntoki aho urugamba ruri kubera mu gace ka Afar ahantu mu gihuru ariwe uri gutanga amabwiriza y’urugamba.
Yirata intsinzi ku bitero kuri izo nyeshyamba za Tigray yavuze ko Ingabo ntakabuza “zizashyingura umwanzi”, aho yatangaje ko bigaruriye agace ka Kasagita, muri Savannah munsi y;imisozi ya Tigray ahabereye imirwano ikaze mu cyumweru gishize.
Yakomeje avuga ko abasirikare be bagikomeje kurwana basubiza umwanzi inyuma, ubu bakaba bageze mu birometero 100 uvuye I Dessie hari ihuriro ry’imihanda harimo n’uwerekeza mu murwa mukuru Addis Ababa hari harafashwe n’inyeshyamba za Tigray
Muyobozi Jerome