Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ethiopie, yasabye Abanyamerika kuva muri iki gihugu byihutirwa kuko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho nyuma y’aho abarwanyi ba TPLF byagaragaye ko bari hafi kwinjira mu Murwa Mukuru wa Addis Ababa.
Guverinoma ya Ethiopia yatangaje ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yahamagariye abaturage gutanga umusanzu ku gisirikare anafunga imbuga nkoranyambaga.
Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko Ambasade yemereye abakozi batari abo mu miryango itanga ubutabazi bwihuse hamwe n’imiryango yabo kuva mu gihugu, ku wa Kane kubera ko intambara ikomeje guhindura isura.
Abarwanyi ba TPLF barasatira Umurwa Mukuru wa Addis Ababa nyuma y’intambara imaze umwaka yaguyemo ibihumbi by’abaturage hakaba hari impungenge ko isaziga iki gihugu mu kaga.
Kugeza ubu abaturage bo mu Ntara ya Tigray, bugarijwe n’inzara kubera iyi ntambara.
Umuryango w’Abibumbye ushinja Guverinoma ya Ethiopia kugira uruhare muri iyi nzara yugarije abaturage kubera ko yafungiye amayira abashaka kugeza imfashanyo muri aka gace.
Ubutegetsi bwa Biden muri Nzeri 2021 bwatangaje gahunda yo gufatira ibihano abategetsi ba Ethiopia bagize uruhare cyangwa bakenyegeza amakimbirane yavuyemo iyi ntambara ikomeje gukaza umurego.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasabye abahoze mu gisirikare bacyiyumvamo akabaraga kugoboka igihugu cyabo cyugarijwe n’ibitero bikomeye bya TPLF bikomeje gusatira umurwa mukuru w’iki gihugu Adis Ababa.