Mu gihe ihuriro ry’inyeshyamba ryegereye Addis Abeba, Guverinoma ya Ethiopia magingo aya irimo kwinjiza abasirikare bashya ku bwinshi, bagahabwa imyitozo y’ibanze mbere yo koherezwa ku rugamba
Kuri uyu wa gatatu, mu nkengero z’umurwa mukuru, urubyiruko rugera ku 1.200 rwinjiye mu ngabo. Mu bemeye guhita binjira mu gisirikare harimo Haile Gebreselassie na Feyisa Lilesa bafite imidali ya zahabu mu gusiganwa ku maguru.
Mu karere ka Kolfe hari 18 000 barimo Tewodros Tefera bari gutegura mu mutwe wo kwirwanaho, nk’uko RFI yabitangaje.
Tewodros Tefera yagize ati: “Ubuzima nta busobanuro bufite nta gihugu gihamye kigukikije. Ndamutse mfiriye ku rugamba, bizatuma umuryango wanjye n’abazabakomokaho babaho mu bwisanzure.”
Ariko kuri ubu, ku rugamba, Tewodros ntabwo ajya imbere, ahubwo we asigara inyuma. Icyakora, ashobora kwitabira umutumire bwa Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, watangaje ko ashaka kuyobora ibikorwa by’urugamba we ubwe.
Minisitiri w’intebe akaba yafatite urugero kuri Tewodros, Ménélik na Haile Selassie aho yagize ati: “Twari tuzi ingero za. Turabizi ko iyo umuyobozi wawe ari ku murongo wa mbere hamwe nawe, ntusubira inyuma. “
Kuri esplanade ya Kolfe, abanyapolitiki bakomeje kuvuga ko abaturage baho baje gushyigikira urubyiruko rwiyemeje gutabara igihugu cyabo. Manaye Lemesgen, ufite imyaka 31 y’amavuko waje ku rugamba kuwa kane. Yatanze ubuhamya agira ati: “Nta n’umwe mu muryango wanjye uzi ko ngiye kujya mu gisirikare. Ariko ndashaka rwose gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo Etiyopiya irokoke. Nishimiye cyane ko nshobora kwigomwa.”
Nyuma y’iminsi mike y’imyitozo mu gace ko mu majyepfo ya Addis Abeba, uru rubyiruko hamwe n’abaruyoboye bazahaguruka berekeza mu karere ka Amhara, aho inyeshyamba za Tigrayan zikomeje gukazanya zisatira umujyi.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru mu buryo bw’amashusho
M.Louis Marie