Ubwongereza kuri uyu 01 Gashyantare 2020, bwaraye buvuye mu ishyirahamwe ry’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi nyuma y’imyaka 47 bubaye umunyamuryango waryo.
Iki gihugu kinjiye muri iri shyirahamwe ry’ubumwe bw’uburayi mu mwaka w’1973 kikaba cyarinjiyemo hari harimo ibihugu bitandatu gusa bukaba buvuyemo byari bimaze kuba ibihugu makumyabiri n’umunani.
Inkubiri yo kuva muri iri shyirahamwe yatangijwe n’amashyaka atarashyigikiye kuba muri iri shyirahamwe mu mwaka w’2016, kuwa 23 ukwezi kwa Gatandatu 2016 nibwo habayemo kamarampaka yo gutora icyemezo gikura iki gihugu cy’ubwongereza mu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi cyiza kwemezwa kuwa 29 Mutarama 2020 n’inteko nshingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi,kuwa 31 Mutarama nibwo igihugu cy’Ubwongereza mu masaha y’umugoroba bamanuye ibendera ryabo ku biro bibaserukiye biri i Burusere, kuwa 01 Gashyantare 2020 saa sita z’ijoro nibwo byemejwe ko iki gihugu kivuye burundu muri iri shyirahamwe.
Rwandatribune.com yifuje kubagezaho ingaruka ubwongereza buzagira kubera kwikura muri uyu muryango.
Mu rwego rwa politike: Ubwongereza bwari bufite intumwa za rubanda zingana na 73 kuri 751 bagize intego nshingamategeko y’ishyirahamwe ry’ubumwe bw’Uburayi, kuva Ubwongereza bwikuye muri uyu muryango burahita butakaza iyi myanya bwari bufite muri iyi nteko, kandi buratakaza n’intumwa idasanzwe bwari bufite mu nama nkuru y’uyu muryango.
Mu rwego rw’ubukungu, Ubwongereza bugomba kuri miliyari mirongo itatu n’icyenda z’amapawundi kubera kuva muri iri shyirahamwe kugirango azafashe mu ngengo y’imari yuyu muryango mu mwaka wa 2020 aya mapawundi angana n’agaciro k’umusanzu iki gihugu cy’ubwongereza cyatangaga muri iri shyirahamwe,nubwo nta gihe ntarengwa cyashyizweho cyuko ubwongereza bugomba kuba bumaze kwishyura aya mapawundi iherezo n’iherezo bugomba kuyishyura.
Mu rwego rw’ubutabera n’ubwo Ubwongereza bwikuye muri iri shyirahamwe ntibizabuza ko urukiko rw’ishyirahamwe ry’ibihugu bisigaye bigize ubumwe bw’Uburayi ruzaba rufite ububasha kuri iki gihugu cy’Ubwongereza.
Mu mibereyo y’abaturage, abaturage bo mu bindi bihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi bari batuye mu gihugu cy’Ubwongereza mbere y’itariki 23 Kamena 2016 bafite uburenganzira bwo gukomeza gutura muri iki gihugu kugera mu gihe kingana n’amezi cumi na kumwe maze nyuma y’aho bongere gusaba gutura cyangwa gukorera muri iki gihugu byemewe n’amategeko bakazabisaba bakoresheje ikoranabuhanga kimwe nabandi baturage baje gutura mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’itariki 23 Kamena 2016 nabo bazasaba ubwo burenganzira .
Twabibutsa ko Ubwongereza mu kuva muri uyu muryango bufite uburenganzira bwo kuba bwakongera gusaba kuwusubiramo.
Habumugisha vincent