Inteko inshinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yateranye kuri uyu wa 24 Ugushyingo yasabye ibihugu birimo u Rwanda guhagarika ubufasha yemeza ko ruha M23 mu kwigarurira ubutaka bunini bw’Igihugu cya RD Congo.
Mu butumwa bugararara kuri rubuga rwa European Union, abashingamategeko ba EU bamaganye ibikorwa bihungabanya umutekano muri RD Congo, banasaba imiryango irengera uburenganzira bwa muntu kugira icyo ikora kuri ibi bibazo.
Baragira bati:”Inteko y’Umuuryango w’Ubmwe bw’Uburayi n’abanyamuryango bayo bose bamaganye ibikorwa bya M23, inasaba ko abayobozi bakuru ba M23 bafatirwa ibihano ndetse n’abasirikare bakuru b’ibihugu bibafasha bakaba bafatirwa ibihano.”
EU ihangayikishijwe n’uburyo ibikorwa bya M23 bikomeje gutuma abarimo abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu cyane cyane mu bice igabamo ibitero.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi wasabye ko M23 iba ihagarika ibitero , ikayoboka iy’ibiganiro , bitegurwa n’abahuza ku rwego mpuzamahanga hagamijwe gukemura ibibazo nta rugomo rujemo.
Iyi nteko ivuga ko ishyigikiye Ubuhuza bw’Umuryango ICGLR buciye mu biganiro bya Luanda byateguwe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco unayobora uyu muryango.
Mu nama y’Abakuru b’ibihugu n’abahuza mu bibazo bya RD Congo,u Rwanda na M23 yateranye kuwa 23 Ugushyingo 2022, yemeje ko M23 ihagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 48 (arangira uyu munsi) igasubira mu birindiro byayo bya Sabyinyo.
Ibi byahise byamaganirwa kure n’Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwemeje ko udateze gusubira inyuma ngo utererane abaturage bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.