Umuryango w’Ubumwe Uburayi wavuze ko wababajwe n’igitero M23 yagabye ku rugomero rwa Rwankuba wari urimo kubakwa muri Pariki ya Virunga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo rwashyizwe hanze n’uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Jean-Marc Châtaigner, yavuze ko kuba M23 yatangiye kurasisha intwaro ziremereye ku bikorwa remezo by’abaturage bidakwiye kwihanganirwa.
Yagize ati:”Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wamaganye ibikorwa by’umutwe wa M23 , by’umwihariko ibyangiza ibikorwa rusange by’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru”
Aha niho yahereye asaba ko M23 nawe avuga ko ishyigikiwe n’u Rwanda yashyira intwaro hasi nta yandi mananiza igahita inava mu duce twose tw’igihugu yamaze kwigarurira. Ati: “ Turasaba M23 gushyira intwaro hasi no kuva mu bice byose yigaruriye”
Igitero bivugwa ko M23 yagabye ku rugomero rwa Rwankuba rwari rukirimo kubakwa, muri Pariki ya Virunga muri Terirtwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amjayaruguru cyakomerekeyemo benshi, barimo abakozi b’urwego rurinda iyi Pariki ICCN.
M23 yamaganye abaysihinja kugaba igitero kuri uru rugomero, ndetse inavuga ko idashobora na rimwe kugaba ibitero byayo muri Pariki cyangwa ibindi byanya bikomye.