Umusirikare mu ngabo za FARDC yambutse umupaka uzwi nka Petite bariyeri uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asuka urufaya mu baturage bambukaga umupaka, abenshi barakomereka, na we araswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ahita agwa aho.
Muri iki gotondo cyo ku wa Gatanu taliki ya 17 Kamena 2022 saa mbiri za mu gitondo, umusirikare utaramenyekana wo mu ngabo za Congo (FARDC) yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka uhuza RD Congo n’u Rwanda uherereye mu Karere ka Rubavu uzwi nka Petite bariyeri arasa abaturage barakomereka ndetse n’umupolisi wari mu kazi arakomereka.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ihibereye ivuga ko uyu musirikare wa FARDC yahise araswa na Mudahusha wo ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda agahita agwa aho.
Ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Congo abaturage bari batonze umurongo bahise bakwira imishwaro.
Umwe witwa Nyirahakizimana Sifa wari ku mupaka, yabwiye Rwandatribune ati ”Ubwo nari ku mupaka ntegereje kwambuka nabonye umusirikare wa FARDC yinjiye asohoka mu biro bya DGM (ibiro by’abinjira n’abasohoka) arasa amasasu mu baturage bari hakurya mu Rwanda.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko byibuze abaturage batanu bo ku ruhande rw’u Rwanda bahakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’uyu musirikare wa Congo ndetse n’umupolisi umwe w’u Rwanda arakomereka.
Aya makuru nta ruhande ruragira icyo ruyatangazaho, twashatse kumenya icyo uruhande rwa polisi y’u Rwanda babivugaho, mu murongo wa telephone y’umuvugizi wa Polise ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM