Imirwano itoroshye yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, Abarundi, FDLR na Wazalendo mu duce twa Kicwa na Kirolirwe yaraye isize abarenga 50 bahaburiye ubuzima.
Iyi mirwano yari yatangiye ahagana mu masa Kumi za mu gitondo yaje kurangira mu mugoroba abarenga 50 barenga bahasize ubuzima ndetse biravugwa ko muri aba biciwe k’urugamba harimo n’umu kapteni w’ingabo z’u Burundi.
Iyi mirwano yagejerje k’umugoroba wa joro kuri uyu wa 6 Ugushyingo ngo yaba yari igeze ku nzira yerekeza muyange.
Iyi mirwano ikomeje gutikiriramo abatari bake, biravugwa ko ngo M23 yaba yarasanze FARDC n’abo bafatanije batari gukina nayo ivanamo imikino ndetse itangira akazi nk’uko yagashowemo n’ingabo za Leta ya Congo.
Usibye aba baguye k’urugamba ngo hari mo n’abafashwe mpiri muri iyi mirwano, ndetse bamwe muri bo usibye abari bakomeretse ngo bakaba bajyanywe mu kigo cya M23 kwitabwaho.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com