Mu itangazo umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyarugu Liyetona-koloneli Njike Kaiko yashyize hanze yavuze ko M23 iri gukora ibyaha birimo no kutubahiriza amasezerano abakuru b’ibihugu bashyiriyeho umukono I Luanda.
Uyu musirikare yagaragaje ko uyu mukeba wabo bamaze igihe bahanganye aherutse no kurasa indege z’umuryango w’Abibumbye kuwa 06 Gashyantare ubwo yari I Kibati, agakomeza avuga ko ibyo bigaragaza ko izi nyeshyamba zidashaka kubahiriza iyi myanzuro.
Yanagaragaje ko izi nyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero ku ngabo zabo ,aho yatanze ingero ni kuwa 05 Gashyantare I Tuwonane hafi ya Karenga na Rumeti, nyamara n’ubwo uyu musirikare avuga ibi, izi nyeshyamba nazo zishinja ingabo za Leta kutubahiriza iyi myanzuro ya Luanda ndetse n’andi masezerano yose bagiye bashyiraho umukono.
Uyu mutwe wa M23 ushinja Leta kwanga kugirana ibiganiro nawo kugira ngo barangize ibibazo mu mahoro aho kubirangiza hifashishijwe intambara.
Imiryango itandukanye iharanira amahoro yasabye Leta ya Congo kurangiza ibibazo byayo mu mahoro, ariko ibyo ntibabihaye agaciro ahubwo bahisemo kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba.
Ni kenshi umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yumvikanye ahakana ko badashobora kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba, azishinja kuba umutwe w’iterabwoba.
Izi nyeshyamba kandi zumvikanye zivuga ko Leta yanze kuzumva ngo ihagarike ubwicanyi bukorerwa abaturage bo muri Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda by’umwihariko abo mubwoko bw’Abatutsi, bo bemeza ko bagiye kubyikorera.
Ni kenshi kandi amahanga yagaragaje komuri iki gihugu hari kubera ubwicanyi bushobora kubyara Jenoside ariko ibyo ntawabyitayeho bityo izi nyeshyamba zemeza ko zigiye kubyikemurira.
Umuhoza Yves