Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022, abasirikare babariwa muri 600 ba Uganda binjiye mu mujyi wa Bunagana aho bivuga ko bafatanije na FARDC kwegeza inyuma abarwanyi ba M 23 bari hafi y’umujyi wa Bunagana.
Amakuru aramutse avugwa ni uko aba basirikare ba UPDF baje baje kurinda ibikoresho bya Uganda byifashishwa mu kubaka imihanda biri mu mujyi wa Bunagana, nyuma bakaza guha umusada ingabo za Congo Kinshasa bakabasha gusubiza inyuma abarwanyi ba M23 basatiraga uyu mujyi.
FARDC ivuga ko nyuma yo kwegezayo abarwanyi ba M23 kuri ubu bahungiye ku musozi wa Bigogwe, mu gihe abandi barwanyi bo ngo barimo kubarizwa mu duce twa Rwanguba na Kabindi.
Kugeza ubu agace ka Tschengero kose karimo kugenzurwa na M23 nkuko byemezwa na Sosiyete Sivili ikorera muri aka gace.
Biranahwihwiswa ko ingabo za Uganda zikigera mu mujyi wa Bunagana ahagana saa Sita z’amanwa yo kuwa 29 Werurwe 2022, zaba zarafashe abarwanyi 12 ba M23 matekwa.