Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, kivuga ko cyifuza kongera Umubare w’abasirika bacyo bakava ku 150.000 bakagera ku 500.000
Byatangajwe na Gen Gilbert Kabanda Rukemba, Minisitiri w’ingabo muri DRC ejo kuwa 27 Ukuboza 2022 ,ubwo yamurikaga umushinga ugamije kubaka no kuvugurura Igisirikare cya FARDC.
Mu mpamvu zatanzwe na Gen Gilbert Kabanda, n’uko umubare w’abasirikare FARDC ifite kugeza ubu ungana na 150.000 ,udahagije ugereranyije n’umubare w’Abanyekongo bagera ku 100.000.000.
Yagize ati:” Tugomba kongera umubare w’ingabo zacu. Umubare w’ Abasirikare bose hamwe bagize ingabo z‘igihugu FARDC ni 150.000. Ntabwo uhagije ku gihugu nka DRC gifite abaturage bagera kuri 100.000.000.”
Andi makuru yo kwizerwa aturuka muri DRC, avuga ko muri iyi minsi FARDC ihanganye n’Umutwe wa M23, Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buri gushaka igishoboka cyose kugirango babashe kuwutsinda.
Ni mu gihe ubwo Umutwe wa M23 warimo wigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, Perezida Felix Tshisekedi yasabye urubyiruko n’ababishoboye bose, kujya mu ngabo z’igihugu(FARDC), kugirango bongere imbaraga zo guhangana n’umutwe wa M23.
Ikindi, n’uko kuri uwo munsi Gen Girbert Kabanda yanavuze ko muri DRC, kujya mu ngabo bigiye kuba itegeko k’ubasore n’inkumi bose barangije amashuri y’isumbuye.
Yongeyeho ko ikigamijwe ,ari ukongerera FARDC ubushobozi kugirango ibashe guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 no kurinda Ubusugire bw’igihugu.
Hhhhhh! Ese iyo bavuga ibi bababagamije kwikuraho ikimwaro cyangwa, none se igituma batsindwa nuko M23 ibarusha umubare munini, harwana ubwinshi se cg ni impamvu?
RDC yararindagiye, ntabwo izi icyo gukora.Igihugu cyarasenyutse gikeneye guhangwa bushyashya. Abahanga mu bya gisirikare bavuga ngo “You prepare for war when there is no war”. Nukuvuga witegura intambara iyo hatari intambara. Niba koko RDC igiye kugira abasirikare 500,000, aka kazaba akaga gakomeye kuko icyambere ntabwo bazaba abasiririkare batojwe neza. Icyakakabiri nabo ifite ubu ntibahemba, izashobora guhemba 500,000? Nukuvuga aba bazaba amabandi bashinge n’imitwe y’intwaro iruta ihari ubu. Ese ubundi harwana umubare? Ariko n’ubundi ngo RDC ifite 400,000 nubwo utabihamya kuko na minisitiri w’ingabo cga umugaba mukuru batazi umubare wabasirikare RDC ifite. Niby’ibihumbi 500,000 nukuvuga gusa.
Ikibabaje nuko intambara zibera muli Africa,nibuze 98% ziba ari abenegihugu basubiranamo,akenshi bapfa amoko (tribes).Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.