Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kivuga ko n’ubwo Umutwe wa M23 uheruka kuva mu bice byinshi muri teritwari ya Masisi, ntaho wigeze ujya ahubwo ko uri gutegura indi mirwano ikomneye.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru igisirikare cya FARDC cyashyize hanze ku munsi wejo tariki ya 24 Werurwe 2023 ryashyizweho umukono na Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, rivuga ko umutwe wa M23 uri gukaza ibirindiro byawo no kongera abarwanyi benshi mu zindi loclite ziherere muri teritwari ya Masisi, Nyiragongo mu gace ka Kibumba, no muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Kishishe, Bambo,Karega .
Ati:”Uduce M23 iheruka kuvamo mu cyumwe gishize ni igikorwa cyo kujijisha no kuyobya imiryango mpuzamahanga .Ubu M23 ihugiye mu gukaza ibirindiro byawo mu zindi Localite muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ari nako wongera abarwanyi benshi muri utwo duce ugamije kugaba ibindi bitero”
FARDC, ikomeza ivuga ko hari uduce umutwe wa M23 wagombaga kuvamo ariko kugeza ubu ukaba waranze gukura abarwanyi bawo muri utwo duce ,ahubwo ukaba ukomeje ugashyiraho amananiza y’uko uzatuvamo habanje kubaho ibiganiro na Guverinoma ya Congo.
Ati:” Barabeshya ntaho bagiye. Banze kuva muri Kitshanga bashyiraho amananiza ko bazayivamo ari uko Guverinoma yemeye ibiganbiro. Ibyo bari gukora ni nk’uburyo bwo kwisuganya kugirango babone uko bagaba ibindi bitero ”
FARDC, ikomeza ivuga ko itazakomeza kurebera cyangwa ngo itegegereze kugabwaho ibitero, ahubwo ko izakora akazi ishinzwe ko kurinda Abanye congo n’ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.