Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zivuga ko zafashe mpiri abarwanyi babarirwa muri 30 ba M23 mu mirwano yabahuje, zinemeza ko zafashe ibirindiro by’ingenzi bya M23.
Byatanagjwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Goma, ubwo Igisirikare cya DRC cyagaragazaga uko kitwaye mu mirwano yagihuje na M23.
Umuvugizi w’ingabo za Congo Kinshasa muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col N’Djike Kaiko Guillaume yavuze ko FARDC yagaruje uduce twinshi tw’ingenzi twari mu maboko y’izi nyeshyamba za M23.
Yagize ati “M23 imaze iminsi idushotora ikarenga imirongo yayo. Ibi ni byo byatumye dufata umwanzuro wo kugira icyo dukora, tugaba igitero cyagaruje agace ka Jomba kari mu maboko yabo. Twafashe iyo misozi yose basigarana imisozi ibiri ya Chanzu na Runyonyi.”
Lt Col N’Djike Kaiko avuga ko M23 itazoroherwa igihe cyose idashaka kubaha ibiganiro by’amahoro bya Nairobi.
Ku wa 28 Mata 2022, M23 yashatse kugaba ibitero muri Lokarite zimwe za Teritwari ya Rutshuru, gusa ingabo z’igihugu ziyisubiza inyuma.
Tariki ya 24 Mata 2022 ni bwo Perezida Tshisekedi yatangije ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku rugomo n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru ava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, M23 yabyutse ihanganye na FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM