Igisirikare cya repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) ,cyatangaje mu mwaka ushize wa 2022 ,cyabashije kwica abarwanyi ba ADF barwanya Ubutegetesi bwa Uganda bagera kuri 356.
Capt Anthony Mwalushayi Umuvugizi wungirije wa FARDC muri Operasiyo sokola 1 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ,avuga ko mu mwaka ushize wa 2022 , FARDC yabashije kwica abarwanyi ba ADF bagera kuri 356 inata muri yombi abafatanya bikorwa bayo bagera kuri 265 mu mwaka ushize wa 2022 muri Teritwari ya Beni, Goma na Kasindi.
Yagize ati:” Mu mwaka wa 2022 twabashije kwica abarwanyi ba ADFP bagera kuri 356 abandi barenga ijana tubafata mpiri. Twabashije kandi gufata abafatanyabikorwa b’uyu mutwe bagera kuru 265 muri Teritwari ya Beni, Goma na Kasindi.’”
Yongeye ho ko muri aba barwanyi ba ADF , higanjemo Abanyamahanga barimo n’abakomakoka mu gihugu cya Jorudaniya ,ubu bakaba bari kuburanishwa n’Inkiko za Repubulika Iharanila Demokarasi ya Kongo.
N’ubwo FARDC itangaza ibi, kugeza ubu Umutwe wa ADF ukomeje kwica no guhohotera Abanyekongo mu gace ka Beni n’ahamdi , byatumnye Abanyekongo banenga igikorwa cya “Operasiyo Shuja” gihurihweho na FARDC na UPDF, mu frwego rwo kurwanya no kurandura burundu umutwe wa ADF.