Mu ruzinduko Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi, Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru, yagiriye muri teritwari ya Beni ejo kuwa mbere tariki 15 Nyakanga 2024, yasobanuye ko bafite umugambi wo kwisubiza ibice byose byigaruriwe na M23 ku bufatanye bw’ingabo za Congo n’abaturage bayo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquelain Shabani, na we wari mu Mujyi wa Butembo, yasabye abaturage kwizera ingabo z’igihugu, abasezeranya ko zizisubiza ibice zambuwe na M23, ikikikaba kije ari nk’igisubizo kije gishingiye ku cyifuzo cya Perezida wa sosiyete Sivili muri Beni, wagize ati “Twizeye ko ibice byafashwe na M23 bizisubizwa n’ingabo zacu, zifatanyije n’abaturage.
Gen Maj Ychaligonza na Minisitiri Shabani bagiriye uruzinduko mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’aho muri Kamena 2024 umutwe w’inyeshyamba za M23 zifashe ibice byo muri Teritwari ya Lubero birimo na Kanyabayonga.
Jenerali Majoro Jacques Ychaligonza Nduru yijeje ko ingabo zifite gahunda ihamye yo kugarura amahoro mu karereni nyuma y’aho akarere ka Beni gasa n’akigaruriwe n’imitwe ibiri y’inyeshyamba, aho mu majyepfo hafashwe na M23 naho mu majyaruguru hagafatwa na n’abarwanyi b’umutwe wa ADF.
Yagize ati” kimwe na ADF, natwe nti twifuza ko ubugizi bwa nabi cyangwa ubwicanyi bukorerwa abaturage bukomeza, Ariko na none tunareba uburyo bwo guhana abasirikare bishora mu bikorwa by’ubucuruzi aho gukoraicybazanye ”.
Uyu muyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi Gen Maj Jacques Ychaligonza Nduru kuwa mbere, yasuye Komini Mangira iherereye mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni.
Uwo muyobozi kandi yagenzuye gahunda y’ingabo muri iyi komini yo mu cyaro cya Beni, yibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba za ADF mu gihe cy’amezi menshi.
Mu rwego rwo guhangana na M23, Jacquemain Shabani arahamagarira abaturage bo mu majyaruguru gukomeza kugirira icyizere ingabo za Leta ko zazasubiza mu murongo ibyadindiye igihe zahanganaga no kugarura umutekano wakomwe mu nkokora n’ibikorwa by’umutwe wa M23 nk’umwe mu mitwe ikaze ivugwa i Kirumba muri kivu y’Amajyaruguru.
Igihugu cya Congo kibarizwamo imitwe y’inyeshyamba igera kuri 30 muri yo harimo ADF umutwe w’ibyihebe birwanya Leta ya Uganda.
ICYITEGETSE Florentine