Nta munsi n’umwe turatera FARDC na Wazalendo buri munsi nibo badutera tukitabara:Lt.Col Wily Ngoma
Amakuru aturuka muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DR Congo aremeza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu habaye imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta zifatanyije na Wazalendo.
Ni mu gihe hashize igihe hari agahenge muri rusange, katangiye ari ak’ibyumweru bibiri mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga(7) kategetswe na Amerika, nyuma u Rwanda na DR Congo na byo byumvikana agahenge katangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile ya teritwari ya Masisi yabwiye BBC ko imirwano yumvikanye mu gicuku cyo ku wa gatatu mu misozi yitaruye ‘centre’ ya Bihambwe muri Masisi.
Uyu mukozi utifuje gutangazwa amazina, yavuze ko kugeza ubu “ntituramenya uwateye undi bwa mbere hagati ya Wazalendo na M23”, avuga ko mu gitondo abantu baho bababwiraga ko hacyumvikana amasasu macye, nyuma agahagarara.
BBC yabajije umuvugizi wa gisirikare w’intara ya Kivu ya Ruguru kuri iyi mirwano ivugwa n’uwaba yayitangije, mu gihe hari agahenge kagomba kubahirizwa, ntiyashimye gusubiza, avuga ko ari mu nama twakongera kumushakisha nyuma.
Ku mirwano ivugwa uyu munsi, Col Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko nta na rimwe bajya batera FARDC, ko ari yo ibatera bakirwanaho.
Ati: “Ni bo batera ibirindiro byacu…babikora hafi buri munsi…bakarasa ibisasu ahantu hari abasivile kugira ngo batere rubanda ubwoba, icyo duhita dukora ni iki? Biba ngombwa ko twirinda no kurinda abasivile, ni yo ntego yacu, abaturage bagomba kubaho mu mahoro.”