Igisirikari cy’igihugu cya Congo Kinshasa FARDC, kuri uyu wa kane tariki 12 Kanama 2021, nibwo batangaje ko bagiye guhiga bivuye inyuma abatorotse igisirikari, bakaba bakomeje guteza umutekano muke mu misozi no mu bibaya bya Fizi na Uvira.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za Congo, izi ngabo zirihanangiririza umuntu wese waba akorana n’aba bantu, zibasaba kubivamo kandi bakabagaragaza kuko bitari ibyo nabo bazafatwa.
Kapiteni Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo yagize ati: “Turasaba abaturage b’abasivili ko bitandukanya vuba bishoka n’aba banzi b’igihugu cya Congo Kinshasa.” Iri tangazo rikaba rije hanyuma y’uko aba barwanyi bavuye mu gisirikari cya leta barashe etat majoro ya FARDC hafi na Bijombo.
Uyu muvugizi w’ingabo muri iyi ntara akaba yarakomeje avuga ko aba barwanyi bifuzaga gufata ibi birindiro by’ingabo za leta, nk’uko byagenze i Minembwe tariki ya 10 n’iya 11 Nyakanga uyu mwaka.
Reka tubibutse ko ku tariki ya 7 uku kwezi, inyeshyamba za Mai-Mai Buhirhwa zagabweho ibitero n’ingabo za FARDC i Rudaga n’i Ruhoko, hakicwa abarwanyi b’izi nyeshyamba bagera kuri 6.
Denny Mugisha
Ngwiki Denis Mugisha mujye mwandika ibyo muzi bariguteza umutekano muke ababahiga nawe bakugeraho usibye ko ntazi …… courage
Yewe isi nigitangaza ese ko ntarabona wandika kubwicanyi bukorerwa abanyamurenge babukorwa naba ngorwa leta na Retabara ?
Ariko mwagiye muvuga ayi wanyu ko muri Sud-Kivu mudafiteyo umugabane. Sematama na Makanika ko bari iwabo mwabaretse kobagiye kurwanira ababyeyi nabavandimwe babo? Kuki haraswa FARDC akaba arimwe mutaka?